APR FC yiyunyuguje Espoir y’i Rusizi mbere yo kwihurira na Kiyovu Sport ngo impaka zicike

Mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Primus National League, APR FC yiyunyuguje Espoir y’i Rusizi mbere yo kwihurira na Kiyovu Sport ngo impaka z’uzatwara igikombe cy’uyu mwaka zicike.

APR yagiye i Rusizi benshi mu batari abakunzi bayo bayitegeze imitego bibwira ko ahari wenda Espoir ishobora gukora ibidashoboka igahagarika umuvuduko w’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu. Uyu mutego w’i Rusizi APR yawusimbutse yemye kuko yahatsindiye ibitego 3-2 bya Espoir. Ni umukino uhise ushyira igitutu kuri Kiyovu Sport ku mukino izakinamo na Bugesera FC ku munsi w’ejo kuko isabwa kuwutsinda kugirango izihurire na APR igifite amahirwe yo gutwara igikombe.

Ibitego bya Nizeyimana Djuma ndetse na Nshutu Innocent ku ruhande rwa APR nibyo byatanze intsinzi mu gihe Espoir yo yatsindiwe na Mbonyumwami. Gutsinda uyu mukino kwa APR byatumye ihita ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 60 mu gihe ikurikiwe na Kiyovu Sport ifite 57 ariko ikaba itarakina umukino wayo w’umunsi wa 26 ikinamo kuri iki cyumweru na Bugesera.

Rayon Sports Isosi Imenetsemo Inshishi, Ibyo Gukinira Kwitara nabyo Bitewe Utwatsi.[INKURU].

Kiyovu Sport iramutse itsinze Bugesera ibintu byarushaho gukomeza umukino wayo na APR FC kuko niwo uzakurikiraho ku munsi wa 27 aho benshi bategereje kandi bakifuza ko aya makipe yombi yazahura nta kinyuranyo kinini cy’amanota ari hagati yayo. Bamwe bati APR FC nihure na Kiyovu maze uzatsinda undi impaka zicike

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]