Rayon Sports irakira abakinnyi batatu bashya bazagaragara ku ‘Umunsi w’Igikundiro’

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu avuga ko bakira abakinnyi batatu bashya!


Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yemeje ko iyi kipe yakira abakinnyi batatu kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024, bitezweho kuziba ibyuho byagaragaraye mu mikino itatu ya gishuti bamaze gukina.

Perezida Uwayezu yabigarutse kuri iki Cyumweru taliki 28 Nyakanga 2024 ubwo yitabiraga Inteko Rusange ya “Rayon Twifuza Fanclub”; rimwe mu matsinda yibumbiyemo abafana ba Rayon Sports.

Mu ijambo rye, Uwayezu wishimira aho imirimo itegura umwaka w’imikino utaha igeze, yavuze ko Rayon Sports yakira abakinnyi batatu bashya, bagizwe na ba rutahizamu babiri na myugariro umwe.

Ati “Twaragerageje, turacyafite ukwezi dutegura, abakinnyi baje mwarababonye. Nibura tumaze gukina imikino itatu ya gushuti, nibura hari icyo mwabonye. Ku wa Mbere hazaza abandi [bakinnyi] batatu. Hazaza ba rutahizamu babiri, haze na myugariro umwe”.

Perezida Uwayezu kandi yavuze ko na nyuma y’abo bakinnyi bashya, umutoza nabagaragariza ko hari ahatadadiye, ikipe yiteguye kuzahita yongeramo abandi bakinnyi.

Ati “Murabizi ko twazanye umutoza tuzi neza twizeye. Abo bazaza basange abandi, yongere abarebe; natubwira ko hakiri ibihanga cyangwa ibyo gukosora, tuzabikora. Ariko abo batatu ni bo bazaza.”

Rayon Sports kuri ubu iri kwitegura ibirori by’umunsi ngarukamwaka wayo, uzwi nk’Umunsi w’Igikundiro [Rayon Day 2024] aho izesurana na Azam FC yo muri Tanzania taliki 03 Kanama 2024, icyakora hagati aho nta gihindutse Murera irakina umukino wa kane wa gishuti na Muhazi United kuri uyu wa Gatatu taliki 31 Nyakanga 2024.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu avuga ko bakira abakinnyi batatu bashya!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda