Mugunga Yves yabonye ikipe imukwiriye

Mugunga Yves werekeje muri Gorilla FC!

Rutahizamu wakunzwe cyane mu ikipe ya APR FC, Mugunga Yves, yasinyiye ikipe ya Gorilla FC amasezerano y’umwaka umwe, ahita atangirana na yo imyitozo itegura umwaka w’imikino utaha.

Mugunga yari amaze igihe nta kipe afite akinira izwi nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports yakiniye igihe gito, akaza kuyivamo amasezerano ye abura igihe gito ngo arangire.

Nyuma y’iki gihe, uyu rutahizamu w’imyaka 27 y’amavuko yagaragaye mu myitozo ya Gorilla FC kuri uyu wa Mbere taliki 29 Nyakanga 2024.

Amakuru yizewe agera kuri KglNews yemeza neza ko Mugunga Yves yasinyiye Gorilla amasezerano y’umwaka umwe, azamugeza mu Mpeshyi ya 2025.

Biteganyijwe ko rutahizamu Mugunga ahagurukana n’iyi kipe kuri uyu wa Mbere, aho izaba yerekeje i Rubavu mu mujyi wa Gisenyi mu mwiherero utegura umwaka utaha w’imikino. Iyi kipe nta gihindutse igomba kuhakinira imikino itatu ya gishuti.

Mugunga Yves werekeje muri Gorilla FC!

Related posts

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje

BetPawa PlayOffs 2024: Patriots BBC yahambiriye APR BBC, byose bitangira bundi bushya [AMAFOTO]