Mugunga Yves yabonye ikipe imukwiriye

Mugunga Yves werekeje muri Gorilla FC!

Rutahizamu wakunzwe cyane mu ikipe ya APR FC, Mugunga Yves, yasinyiye ikipe ya Gorilla FC amasezerano y’umwaka umwe, ahita atangirana na yo imyitozo itegura umwaka w’imikino utaha.

Mugunga yari amaze igihe nta kipe afite akinira izwi nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports yakiniye igihe gito, akaza kuyivamo amasezerano ye abura igihe gito ngo arangire.

Nyuma y’iki gihe, uyu rutahizamu w’imyaka 27 y’amavuko yagaragaye mu myitozo ya Gorilla FC kuri uyu wa Mbere taliki 29 Nyakanga 2024.

Amakuru yizewe agera kuri KglNews yemeza neza ko Mugunga Yves yasinyiye Gorilla amasezerano y’umwaka umwe, azamugeza mu Mpeshyi ya 2025.

Biteganyijwe ko rutahizamu Mugunga ahagurukana n’iyi kipe kuri uyu wa Mbere, aho izaba yerekeje i Rubavu mu mujyi wa Gisenyi mu mwiherero utegura umwaka utaha w’imikino. Iyi kipe nta gihindutse igomba kuhakinira imikino itatu ya gishuti.

Mugunga Yves werekeje muri Gorilla FC!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda