Rayon Sport yateguye igikorwa kirimbuzi Mukwitegura umukino w’umunsi wa2 wa Championa ifitanye na Police FC . Menya byinshi kuri iyikipe ikundwa na benshi!

Ikipe ya Rayon Sport yatangiye iha ibyishimo bidasanzwe abakunzi bayo kuva mukugura abakinnyi kugeza kumukino w’umunsi wambere wa Championa iyikipe yatsinzemo Rutsiro ibitego 2 kuri 1, byatumye iyikipe yongera kwinjiza akayabo kumukino yari yakiriye, ibi bikaza gukundwa na benshi barimo n’abaterankunga b’iyikipe. kurubu mugihe imikino ya Championa yabaye ihagaze kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu, iyikipe yongeye gutegurira abafana bayo undi munezero udasanzwe aho bazaba bari mubicu mumpera z’iki cyumweru.

Iyikipe izwiho gukundwa na benshi rero, nyuma yuko ibonyeko ifite imikino ikomeye imbere yayo kandi ikaba inafite abakinnyi bashya benshi ndetse n’umutoza mushya, yahisemo gushaka imikino ya gicuti ikomeye cyane n’amakipe asanzwe akina imikino yo kurwego mpuzamahanga. kurubu iyikipe ikaba yamaze kwemeza amakuru ko mumpera z’iki cyumweru izakina umukino wa Gicuti n’ikipe ya Police FC yo mugihugu cya Kenya. Nkwibutseko iyikipe iri muzikomeye muri kiriya gihugu ndetse ikaba izanahagararira ikigihugu mumarushanwa nyafurika. ibi byose bikaba ari ukugirango aba basore barusheho kumenyerana ndetse no kumenyera imikorere n’imitoreze y’umutoza mushya bityo bizahe iyikipe kuba yakwitwar aneza mumikino ya championa iteganyijwe imbere.

Ikipe ya Rayon Sport kandi bivugwa ko usibye uyumukino izakina mumpera z’iki cyumweru, biteganyijwe ko kandi izakina n’undi mukino n’amakipe abiri akomeye cyane aho harimo n’umukino iyikipe ishobora kuzajya gukina muri Tanzania aho biteganyijwe ko izakina n’ikipe bisanzwe bifitanye imikoranire ya Hafi ariyo Younger Africa ndetse bikaba binavugwa ko hari bamwe mubakinnyi bashobora kuzahita baguma muri ikigihugu hakaba hagurwa amasezerano yabo n’iyikipe y’ikigugu yo mugihugu cya Tanzania.

Ibikandi usibye kuba bizatuma abakinnyi ba Rayon Sport barushaho kumenyerana, bizanatuma abakunzi b’iyikipe barushaho kubona uko iyikipe bihebeye ihagaze ndetse banabone ishusho iyikipe izaba ifite mumwaka utaha w’imikino cyane ko yamaze kuba yakwibikaho amanota y’umunsi wambere wa Championa.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda