Aka M23 noneho karashobotse. ingabo zidasanzwe zituruka mugihugu cy’u Burundi zizanye ingamba nshya kurugamba muri DR Congo. Soma witonze!

Abarwanyi ba M23 bamaze amezi agera kuri 2 bigaruriye bimwe mubice bikomeye bya repuburika iharanira demokarasi ya Congo ndetse usibye ibyo bakurikiza ho kugaragaraza imbaraga zidasanzwe kurugamba bari kurwana n’ingabo za leta ya Congo FARDC. iyi mirwano yatangiye muntangiriro z’ukwezi kwa 6 aho ingabo za M23 zitahwemye kuvuga ko zirwanirira uburenganzira bwabo batahawe ko ndetse mugihe cyose batabuhawe batazigera bareka gushoza intambara kubagomba kubaha uburenganzira bwabo batahawe.

Ubwo urugamba rwari rugeze mumahina rero, abarwanyi ba M23 bagiye batangaza amagambo akomeye ndetse bigafatwa nk’agasuzuguro gakomeye aba barwanyi bakomeje gusuzugura ubutegetsi bwa Felix Antoine Tshisekedi, bigera naho ikigihugu gitangaza ko kitagifite ubushobozi bwa guhangana na M23 ndetse leta ya Congo igerageza gutabaza amahanga ngo barebe ko bakemura ikibazo cya M23 cyane ko uyumuyobozi yatangaje ko atazaganira na M23 ngo kuko kuri we abafata nk’umutwe w’amabandi uba ushaka guhora uteza akaduruvayo muri ikigihugu.

Ubwo umuyobozi w’afrika y’uburasirazuba mushya yajyagaho Nyiricyubahiro Evariste Ndayishimiye usanzwe ayobora igihugu cy’uburundi, yatangaje ko kimwe mubikorwa azaheraho mugihe azamara ayoboye uyumuryango ngo harimo no kuba yakwita kukibazo cy’umutekano muke wagiye urangwa muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo cyane ko iki gihugu ari umunyamuryango mushya w’uyumuryango.

Kurubu rero ingabo kabuhariwe zirwanira kubutaka z’abarundi zari zaroherejwe mugihugu cya Somalia kugarura amahoro zamaze gusesekara kubutaka bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo kugirango baze guhangana n’aba barwanyi ba M23 ndetse bakaba batangaza ko kubwabo badasha intambara ngo ahubwo bagira inama aba barwanyi ba M23 kuba bashyira intwaro hasi maze amahoro akaboneka ntamasasu yumvikanye ngo kuko uko byagenda kose izi ngabo ziteguye kuba zashyira hasi aba barwanyi ba M23 bose mugihe gito cyane gishoboka.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro