Ifoto y’ Umunsi: Umuvugizi wa M23 yagaragaye ari kumwe n’ abana b’ i Bunagana begamye ku modoka bambuye FARDC.

Ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye , ifoto y’ Umuvugizi w’ Umutwe wa M23 , Maj Willy Ngoma , yagaragaye ari kumwe n’ abana bo mu Mujyi wa Bunagana begamye ku modoka ya Gisirikare bambuye FARDC mu minsi ishize.

Iyi modoka yari isanzwe igendamo uwari Komanda wa Socola 2 , Gen Maj Cirimwami Peter , M23 yayambuye FARDC mu mpera za Kamena 2022 ubwonuyu mujenerali yarusimbukaga muri iyi mirwano ya M23 na FARDC , agakizwa n’ amaguru agata iki kinyabiziga. Iyi foto ya Maj Willy Ngoma yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye na bamwe mu basanzwe bashyigikiye umutwe wa M23 , bashimye uburyo uyu muvugizi wa M23 akunze kubana n’ abaturage basanzwe

Uwayishyize ku rubuga rwa twitter witwa Aganze Rafiki“Muri DRC i Bunagana, Maj Maj Willy Ngoma yatangiye icyumweru nk’umubyeyi ari kumwe n’abaturage bamugaragarije ibyishimo n’umunezero baterwa no kuba bari kumwe na M23 kandi banashimangira ko M23 yitwara neza inshuro nyinshi kurusha FARDC na FDLR.”

Maj Willy Ngoma na we ubwe yakunze kumvikana avuga ko badashobora kugirira nabi abaturage nk’ uko bikorwa na FARDC ndetse n’ indi mitwe kuko ari ababyeyi babo, abavandimwe ndetse n’ inshuti.Amezi asaze abiri M23 igenzura umujyi wa Bunagana wo mu burasirazuba bw’ Amajyaruguru , uhuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ igihugu cya Uganda. Uyu mutwe wanamaze no gushyiraho uburyo bw’ imiyoborere.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro