UMULISA Cynthia uri mubahatanira ibihembo biruta ibindi mugisata cya Gospel mu Rwanda biciye mu irushanwa rya RSW TALENT HUNT ni muntu ki?

Mugihe mu Rwanda hamaze iminsi habera irushanwa rya RSW Talent Hunt kunshuro yaryo yambere , rikaba riri kugana kumusozo aho riteganijwe gusoza kuwa 21/7/2023 , KigaliNews yifuje kumenya byimbitse abanyamahirwe babashije kugera kucyiciro cya Final aho twagiye tuganira naburi umwe akatubwira ubuzima bwe ndetse nabimwe mubibazo twibaza akabasha kubidusubiza.

Kglnews twafashe umwanya twerekeza Mukarere ka Gasabo kugirango tuganire n’umukobwa ufite impano itangaje mukuririmba uri mubifuza kwegukana igihembo cya million 10 . Twashatse kumenya byinshi bimwerekeyeho doreko benshi mubakunzi ba musika nyarwanda cyane cyane abo mugisata cya gospel bafite amatsiko menshi bibaza ninde uzabasha kwegukana igihembo kiruta ikindi muri Gospel Nyarwanda cyane ko ntarindi rushanwa ryigeze kubaho mu Rwanda rihemba akayabo ka Millioni 10.

Twaganiriye n’umuramyi Umulisa Cynthia adutangariza ko yavukiye mu Mugi wa Kigali mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kacyiru. Yize amashuri abanza kuri Ecole Sangwa L’horizon icyiciro rusange(O’level)acyiga Glory Academy ubungubu amasomo ye akaba ayakomereje muri Church of God High School mu bijyanye na Culinary Arts aho ageze mumwaka wa gatanu .Mu buzima bw’umwuka Cynthia ni umu Kristo w’itorero REVIVAL FELLOWSHIP ariho akorera umurimo w’Imana wo kuririmba.Umulisa Cynthia yabatijwe mu mazi menshi ku itariki
25/09/2019.

Cynthia ubu akaba akora umurimo w’Imana wo ku backing abaramyi.Ibi bikaba byaramufashije gutinyuka no kwigirira icyizere.

Ubu Cynthia akaba ari umuramyi ufite ibihangano bye biri gukorerwa amashusho. Aho yitegura kubishyira ahagaragara muminsi ya vuba . Intego ya Cynthia ni ukwagura ubwami bw’Imana binyuze mu bihangano bye no mubundi buryo bwose buramya Imana.

Kglnews twifuje kumubaza uko abona irushanwa yinjiyemo rimeze nicyo yiteze muriryo rushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE tugira ibibazo tumubaza nawe aradukundira abidusubiza atariye iminwa .

Kglnews: Mugihe umaze mu irushanwa niki wungukiyemo wasangiza abakunzi bawe bakunda ibyo ukora ?
UMULISA Cynthia: Mu gihe maze mu irushanwa icyo navuga nungukiyemo ni uko byantinyuye gushobora kuramya Imana mu ruhame.

Kglnews: Nigute ubona ejo hawe bishingiye ku impano yawe nyuma y’irushanwa rya RSW TALENT HUNT?

UMULISA Cynthia: Nyuma y’iri rushanwa mbona ko ejo hanjye ari heza cyane mu kuzamura ibendera ry’Imana Kubera ko byanyeretse ko nshoboye.

Kglnews: Ni ubuhe butumwa wagenera bagenzi bawe batageze kuri final? Ndetse nabandi bifuza kuzitabira irushanwa mubindi byiciro bizakurikiraho utibagiwe abakunzi binditimbo zihimbaza Imana muri rusange

UMULISA Cynthia: Ubutumwa nagenera bagenzi banjye batabashije gukomeza Nuko badakwiye gucika intege Ahubwo bakurushaho kongera imbaraga mu murimo wo kuramya
Imana n’aho abifuza kurijyamo nabashishikariza kubisengera kandi bakabijyamo bafite intego yo gukorera Imana. Abakunzi b’Indirimbo z’ihimbaza Imana muri rusange nabasaba gushyigikira gushyigikira abaramyi.

Kglnews: Witeguye ute final/Abantu bakwitegeho iki ugendeyo kumyiteguro yawe?

UMULISA Cynthia: Biciye mu ndirimbo Ndi kubategurira abantu banyitegeho kuzabaha ibyishimo kuri uriya munsi wa final

Kglnews: Ese uramutse udatwaye igihembo uyumwaka witeguye kuba wakongera kwitabira season izakurikiraho?

UMULISA Cynthia: Ndamutse ntatwaye igihembo uyu mwaka niteguye kuzagaruka mu marushwa y’ubutaha kuko intego yanjye ni ugukomeza kwamamaza ubutumwa bw’Imana

Kglnews: Nizihe mbogamizi waba warahuye nazo kuva irushanwa ryatangira kugeza ubu ?

UMULISA Cynthia: Ku giti cyanjye nta mbogamizi ndahura nazo.

Kglnews: Birazwi ko abazatsindira ibihembo muri RSW TALENTHUNT RWANDA 2023 SEASON ONE bazaba naba ambassadors ba Rise and Shine World Ministry, ndetse bagahagararira u Rwanda Mu irushanwa mpuzamahanga rya RSW TALENT HUNT INTERNATIONAL 2024 riteganijwe muri 2024 , Mugihe waba utsinze witeguye ute kuzahagarara muri izo nshingano zikomeye gutyo?

UMULISA Cynthia: Mu gihe naba tsinze niteguye kuzakora izo nshingano neza nshizemo imbaraga zanjye zose no gusenga Imana kugira ngo izabinshoboze
Umulisa Cynthia yakomeje asaba abantu gukomeza gusenga cyane kuko ubuzima butarimo kubaha Imana ni ubusa . yumva yifuza kugera ikirenge mu cya Yesu kuko abona ko nyuma yo kutubaha Imana uba usatira urupfu rwiteka . Yakomeje adutangariza yuko nubwo Isi irushaho kugorana ariko abazi Imana yabo bazakomera nibamara gukomera bakore ibyubutwari . Twagerageje kumubaza uko abona urubyiruko rwiyiminsi rwitwara dore ko nawe akiri mumyaka y’urubyiruko adutangariza yuko urubyiruko nizo mbaraga z’igihugu kandi imbaraga z’itorero bityo ababyeyi bakwiye guhozaho ndetse no kuba hafi abana babo kuko umwana apfa mu iterura
.
Tubibutse ko irushanwa rya RSW TALENT HUNT ritegurwa na Rise and Shine World Ministry umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa ndetse nibindi bikorwa byubugiraneza ufite ikicaro gikuru mugihugu cya Australia ukaba uyobowe n’umugabo witwa Bishop Justin Alain ufite inyota yo gufasha abanyempano kugaragaza Imapno zabo ndetse no kuzamura ibendera ry’Imana ku isi hose kubemera nabatemera Yesu , ifatanya na kompanyi mpuzamahanga yinzobere mugutegura ibirori ndetse nibikorwa byimyidagaduro ariyo JAM GLOBAL EVENTS

Bishop Justin Alain Akaba ari umugabo ufite abana 4 abakobwa batatu n’umuhungu umwe akaba yarashakanye na Mrs.Bishop Marlene Justin akaba ari nabo bayoboye irushanwa rya RSW TALENT HUNT

Igikorwa cyo gusoza irushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE giteganijwe kubera kuri Salle Polyvelente UWOBA Kimironko ahasanzwe hakorera urusengero rwa Zeraphat Holy Church nkuko tubitangarizwa nabategura iryo rushanwa .

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.