R.Kelly ubuzima bwe bwose agiye kubumarira mu buroko yongeye gukatirwa imyaka 20 yiyongera ku myaka 30

CHICAGO, IL - SEPTEMBER 17: Singer R. Kelly turns to leave after appearing at a hearing at the Leighton Criminal Courthouse on September 17, 2019 in Chicago, Illinois. Kelly is facing multiple sexual assault charges and is being held without bail. (Photo by Antonio Perez - Pool via Getty Images)

 

Umuhanzi R. Kelly yari asanzwe yarakatiwe imyaka 30 n’urukiko rwa New York nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gucuruza abana mu buryo butemewe n’amategeko hamwe no kubakoresha Filimi z’urukozasoni.

Uyu mugabo kuri ubu afite imyaka 56 y’amavuko ndetse ni umwe mu bahanzi babaye ibyamamare mu njyana ya R&B akaba umwanditsi w’indirimbo n’ibindi bitandukanye.

Bwana Kelly yakatiwe imyaka 20 y’igifungo n’urukiko rwa Illinois nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukinisha Filimi z’urukozasoni abana bakiri bato ndetse ibi byaha yabihamijwe kuwa kane w’iki cyumweru nk’uko ibitangazamakuru binyuranye byabigarutseho.

Kelly usanzwe yitwa Robert Sylvester Kelly yari yakatiwe imyaka 30 y’igifungo n’urukiko rwa New york icyakora nyuma yo gukatirwa indi myaka 20 uyu mugabo agomba kuzafungwa umwaka umwe muri iyi 20 yakatiwe ni ukuvuga ko agiye kumara imyaka 31 mu buroko.

 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga