Prince Kid yahamijwe igifungo cy’imyaka 5 nyuma yo guhamwa n’ibyaha 2 yaregwaga.

 

Urukiko rukuru rwa Kigali rwahamije Ishimwe Kagame Dieudonné uzwi cyane nka  Prince Kid ibyaha bibiri rumusabira gufungwa imyaka itanu. Ni urubanza rwasomwe saa saba n’igice kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023.

Perezida uyoboye inteko iburanisha yatangiye avuga ko urubanza rurimo ibice bitatu ari byo aregwa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Ni mu gihe haburanywaga ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha.

DORE UKO URUBANZA RWARI RUTEYE:

Kuva mu 2019 hatangiye kumenyekana amakuru y’ihohotera ryakorerwaga abakobwa bitabiraga Miss Rwanda. Iperereza ryakozwe ryerekanye ko Ishimwe Dieudonné yasambanyije abakobwa abizeza gutera imbere abandi akabaseseranya amakamba.

VMF, VBF na VKF ni abakobwa batanze ubuhamya. Ubushinjacyaha buvuga ko umukobwa witwa VKF. Ubushinjacyaha basobanuye ko Ishimwe Dieudonné yabanje guha VKF ibiyobyabwenge aramusambanya anamwizeza kumuha ibyo kurya no kuzamuha ikamba muri Miss Rwanda.

Mu iburanisha rya mbere, Ishimwe Dieudonné yunganiwe na Maitre Nyembo Emelyne na Kayijuka bahakanye ko ibyo aregwa byose ari ibinyoma bityo urukiko rukwiriye kubitesha agaciro.

Urukiko rwasuzumye inyandiko zatanzwe n’abatangabuhamya hasuzumwe kandi ibimenyetso byatanzwe ku byaha byose noneho urukiko rusanga icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato rwasanze impaka zishingiye kukumenya agaciro k’inyandiko zatanzwe mu bugenzacyaha.

VKF we ubwe yavuze ko atigeze ahohoterwa kandi Ubushinjacyaha ntabwo bwagaragaje impamvu zatumye VKF na VBF bajya kwivuguruza mu rukiko. Urukiko rusanga umutangabuhamya wivuguruje hagomba kurebwa izo mvugo zirimo gushidikanya. Isomwa ry’umwanzuro ku bujurire wabereye mu rukiko rukuru ruri I Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Ni inyubako ikoreramo urukiko rw’ubucuruzi, urukiko rw’ubujurire n’urukiko rukuru. Uru rubanza rwajuririwe n’ubushinjacyaha nyuma y’uko Prince Kid yahanaguweho icyaha cyo guhoza ku nkeke ahamwa ibyaha bibiri n’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Urukiko rukuru rwanzuye ko Prince Kid ari umwere bidasubirwaho. Rwasomwe saa 13:30 rupfundikirwa saa 14:20. Sale yari yuzuye inshuti umuryango wa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa baheretse guseserana kubana nk’umugore n’umugabo.

Urukiko rwahanaguyeho Prince Kid icyaha cyo guhoza ku nkeke. Ibyaha bibiri byamuhamye. Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina asabirwa gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

Ku wa 25 Mata 2022 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, bisobanuye ko hashize umwaka umwe, amezi atanu (5) n’iminsi 20 akurikiranwa n’ubutabera.

UMWANDITSI: NDAYISHIMIYE Libos.

 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga