Ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu, Police FC imaze iminsi iri ku isoko ry’abakinnyi, yamanuye myugariro, Yakubu Issah wakiniye Ikipe y’Igihugu ya Ghana y’Abatarengeje imyaka 23.
Yakubu Issah yagaragaye ku kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki 17 Kamena ahagana ku isaha ya saa Tatu n’iminota mirongo ine n’itanu [21h41].
Amakuru yizewe avuga ko uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi aje gusinyira Police FC amasezerano y’imyaka ibiri nk’umukinnyi wayo.
Yakubu Issah kuri ubu w’imyaka 26 yahoze yari umukinnyi wa Stade Malien yo ikina icyiciro cya mbere muri Mali ndetse akaba yarafashije iyi kipe kugera mu mikino ya 1/4 cya CAF Confederation Cup.
Uyu kandi ufite uburebure bwa metero 1.82 yahoze ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Ghana y’Abatarengeje imyaka 23.
Police FC nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura Shampiyona itaha no kuzahagararira neza u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederations Cup.
Kuri ubu yamaze kongerera Hakizimana Muhadjiri amasezerano, yinjiza rutahizamu Ani Elijah ndetse ubu ikaba ikomeje ibiganiro n’abandi bakinnyi bakomeye.