Amakuru mashya ku mpanuka Kylian Mbappé yagiriye mu kibuga, igiye gutuma agaragara mu ishusho nshya

Kylian Mbappé yasohotse mu kibuga ava amaraso menshi!

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa, FFF ryatangaje ko nyuma y’isuzuma ry’ibanze byagaragaye ko Kapiteni Kylian Mbappé yavunitse izuru mu mukino wa mbere w’Abafaransa bakinagamo na Autriche mu ijoro ryakeye, icyakora ntabwo azabagwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ubwo hakomezaga imikino yo mu Itsinda D mu irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi Euro wahuje Autriche n’u Bufaransa ukarangira Abafaransa batsinze igitego 1-0, Kylian Mbappé yasohotse mu kibuga umukino utarangiye.

Byari nyuma yo kugongana na myugariro w’Umunya Autriche, Kevin Danso mu kurwanira umukira wari uzamuwe na Antoine Griezmann kuri ‘Coup Franc’ maze Mbappé agasekura izuru ku rutugu rwa Danso na we wari wazamutse mu kirere.

Ku munota wa 87 Mbappé yasohotse mu kibuga asimurwa na rutahizamu Olivier Giroud nyuma yo kuva amaraso menshi ndetse a ajyanwa mu bitaro biherereye mu mujyi wa Dusseldorf ari na ho Stade Merkur Spiel-Arena bakiniragaho ibarizwa.

Ubwo abantu bari bakiri mu rujijo, Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa, Philippe Diallo yatangarije ikinyamakuru ESPN ko Mbappé atazabagwa icyakora ashobora gukinana “Mask” imurinda ko yakongera gutonekwa mu kibuga.

Ati “Ntazabagwa. Yaraye asezerewe mu bitaro byo muri Düsseldorf nyuma yo kumva amakuru meza yaturutse mu isuzuma ryakozwe ku izuru rye. Turizera ko yazagaragara mu mukino dufitanye n’u Buholandi kuri uyu wa Gatanu yambaye ‘Mask’. Indi myanzuro izafatwa mbere gato y’umukino.”

Kylian Mbappé wamaze gusinya muri Real Madrid ikaba izanamutangaza nyuma y’Imikino ihuza Ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi, Euro 2024; aracyashakisha uko yatsinda igitego cye cya mbere muri iri rushanwa, kuko ku nshuro ya kabiri ari kurikina ntararitsindamo igitego na kimwe.

Kylian Mbappé yasohotse mu kibuga ava amaraso menshi!
Mbappé yagonze urutugu rwa Kevin Danso

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda