Perezida Zelenskyy wa Ukraine yirukanye umuyobozi ukomeye muri Karkiv amushinja ubwitange bucye mu ntambara

Intambara ihanganishije Ukraine n’Uburusiya iracyakomeje kujya mbere, buri ruhande rurakora ibishoboka ngo ruyitsinde ariyo mpamvu buri wese yirinda kujenjeka. Ubu batangajwe ko Vlodomir Zelenskyy Perezida wa Ukraine yirukanye umuyobozi ukomeye muri Kharkiv amushinja ubwitange bucye mu ntambara bahanganyemo n’Uburusiya.

Nyuma yo gusura umugi wa Kharkiv, Perezida Zelenskyy yatangaje ko yirukanye ku mirimo ye umuyobozi wari ushinzwe iby’umutekano muri uyu mugi, aramushinja kutitanga uko bikwiye kuva intambara ya Ukraine n’Uburusiya yatangira. Zelenskyy ati ” Nirukanye ku mirimo ye umuyobozi wari ukuriye inzego z’umutekano muri Kharkiv kubera kudakorana n’abandi bashinzwe umutekano mu kurinda uyu mugi kuva iyi ntambara yatangira. Ni umuntu wirebaho ku giti cye gusa”.

Perezida Zelensky yongeyeho ko inzego zizakomeza gukora iperereza ngo bamenye impamvu uyu muyobozi atifatanyaga n’abandi uko bikwiye mu guhangana n’Uburusiya. N’ubwo yatangaje ko yamwirukanye akanatangaza icyo yamuhoye ntabwo hatangajwe amazina y’uwo muyobozi.

Perezida Zelenskyy yatangaje ibi nyuma y’amasaha macye avuye gusura uyu mugi wa Kharkiv uri mu burasirazuba bw’amajyaruguru ukanaba umwe mu yibasiwe n’ibitero bya mbere by’ingabo z’Uburusiya mu ntangiriro z’intambara.

Uburusiya ntibwigeze bureka kumisha ibisasu muri uyu mugi wa Kharkiv ufatwa nk’umugi wa kabiri inyuma y’umurwa mukuru Kiev. Ibi bisasu by’Uburusiya muri Kharkiv byatumye ingabo za Ukraine zisubira inyuma zihungira mu yindi migi itandukanye.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.