Bishop Jonathan yagaragaye mu mashusho ari guca inyuma umugore we

Umushumba w’itorero Jesus Liberation Ministries international ryo mu mugi wa Nairobi ho muri Kenya uzwi nka Bishop Jonathan yagaragaye mu mashusho ari guca inyuma umugore we. Ni inkuru yatumye benshi bacika ururondogoro yaba abantu basanzwe cyangwa se n’abakirisito basengera muri iri torero.

Uyu wigisha abandi ibyo Imana ishaka benshi bakunze kwita abashumba cyangwa abakozi b’Imana, ubusanzwe bakabaye ari intangarugero mu muryango mugari w’aho babarizwa, kuko benshi babafata nk’abantu badasanzwe, bivuganira n’Imana bakaba batakora ibikorwa bigayitse birimo ubusambanyi n’ibindi bibi byose.

Ibyabaye kuri Bishop Jonathan rero ntibisanzwe kuko yagaragaye mu mashusho ya camera yatezwe n’umugore we mu cyumba ari gusambana n’undi mugore, bivuze ko yarimo aca inyuma umugore basezeranye. Uwo basambanaga ngo ni umwishywa w’uyu mugabo bari barazanye ngo abane nabo mu rugo rwabo.

Amashusho ya camera yatamaje umukozi w’Imana wari uri guca inyuma umugore we

Bivugwa ko hari hashize igihe kingana n’ukwezi umugore w’uyu Bishop asabye gatanya n’uyu mugabo we kubera ikibazo n’ubundi cyo kumuca inyuma. Uyu mugore witwa Kavata yahishuye ko umugabo we Bishop Jonathan yatangiye kumuca inyuma cyera muri 2008, ubwo bari bakimara gusezerana kuko ngo bamaze imyaka irindwi (7) babana ariko batarasezerana.

Mu mpapuro yashyikirije urukiko asaba gatanya, Kavata yavuze ko yatangiye kumenya ko umugabo we amuca inyuma bakiri mu kwezi kwa buki. Muri icyo kirego kandi uyu mugore avuga ko yagiye akorerwa ihohoterwa ririmo gukubitwa inshuro nyinshi. Uku gukubitwa n’umugabo we, ngo byatangiye ubwo yari akimara kuvumbura ko uyu mugabo aryamana n’abandi bagore batandukanye.

Amakuru kandi ari no mu kirego uyu mugore Kavata yatanze, ngo nuko uyu mugabo we Bishop Jonathan ngo yakundaga kuryamana na buri mukozi w’umukobwa wese bazanaga kubakorera mu rugo. Uretse ibi kandi ngo yakundaga guhuza urugwiro n’abakirisito b’igitsinagore bo mu itorero rye bamwe akabasambanya. Ibi byose rero ngo nibyo byatumye umugore we amutega camera mu cyumba no muri salon, maze uyu Bishop aza kugaragara mu mashusho ari guca inyuma umugore we.

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame