Perezida Paul Kagame nyuma yo guhabwa inshingano zo kuyobora umuryango wa Commonwealth, Dore ingamba nshya yatangaje agiye gutangirana.

Perezida Paul Kagame, CHOGM2022.

Perezida Paul Kagame yiyemeje guharanira ko ibihugu byose bigize Commonwealth bizamukira hamwe m’ubukungu kandi bigakoresha amahirwe menshi uyu muryango utanga. Ibi yabivuze ubwo yatangiraga kuba umuyobozi-w’umuryango wabonye abanyamuryango babiri bashya, bigatuma ibihugu biba 56.

Perezida Paul Kagame azayobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri kandi yerekanye ibyo ashyira imbere mu kiganiro n’abanyamakuru cyasojwe n’inama ya 26 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM) yabereye i Kigali.

Yakomeje agira ati: “Nk’ umukuru w’ umuryango, turateganya guharanira gushimangira ubufatanye mu bihugu bigize umuryango rusange, ku nyungu z’abaturage bacu… buri gihugu cyo muri Commonwealth gifite ibibazo byihariye kandi twese hamwe dufite ingorane z’ihariye gusa ntabwo ari ibibazo gusa tubona n’ amahirwe menshi. Abanyamuryango bazakomeza gukorera hamwe kugira ngo bungukirwe n’amahirwe dusangiye ndetse n’abo dushobora gusangamo ”, Perezida Kagame.

Ku byo atekereza nk’ibibazo biri imbere mu kuyobora uyu muryango mugari, Perezida Kagame yavuze ko mu by’ukuri hari amahirwe menshi yo gushakira hamwe. Ati: “Buri gihe bizajya biba ari bingana iki twafashanyije, twafatanyije bingana iki, uko niko tuzajya tubikora muri ubwo buryo kandi dufatanyirije hamwe, dushobora gukomeza gupima iterambere tugenda dukora, bigomba kuba bijyanye n’ibyo turi gukora.

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu