Perezida Kagame yahaye umukoro Minisitiri mushya w’Uburezi 

Perezida Paul Kagame yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbere urwego rw’Uburezi, kuko ari rwo rwubakirwaho iterambere ryose rigerwaho, avuga ko rwateye imbere ariko ko rutaragera ku rwego rwifuzwa.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024, ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri mushya w’Uburezi, Joseph Nsengimana wahawe izi nshingano hirya y’eho hashize, tariki 11 Nzeri.

Perezida Paul Kagame yashimiye Minisitiri, Joseph Nsengiyumva warahiriye izi nshingano, avuga ko kurahira bivuze ko yemeye kandi yiteguye gukorera Igihugu cye muri izi nshingano zijyanye n’ibireba uburezi bw’Igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati Uburezi buri mu bintu by’ibanze dushyira imbere, mu iterambere ry’Igihugu cyacu, mu iterambere ryAbanyarwanda n’imikoranire y’u Rwanda ndetse n’amahanga. Ibiva mu burezi birabafasha.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko ubumenyi buva mu burezi, Abanyarwanda bashobora kubuvoma mu Gihugu imbere, ndetse n’ubumenyi abantu bashobora gukura hanze y’u Rwanda.

Yavuze ko inzego zose zijyanye n’iterambere ry’Igihugu zizamuka iyo hari uburezi bufite ireme, kuko ari bwo butegura abazazikoramo.

Ati Uburezi bwacu bumaze gutera intambwe ubusanzwe, ariko ntabwo buragera aho twifuza, cyangwa se hashimishije bitewe n’ibyo tubona hirya no hino.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yizeje Minisitiri mushya w’Uburezi warahiriye izi nshingano, ko atari we urebwa n’uru rwego, ahubwo ko rureba abandi bayobozi bose ndetse n’abandi Banyarwanda, ariko ko icyiza ari uko ruhagaze neza.

Ati Bireba urubyiruko, bireba abakuru n’abato, bireba amajyambere y’Igihugu muri rusange, ntabwo byoroshye rero ariko rero birashoboka nk’uko ahandi hose bishoboka cyangwa nk’uko n’aha byashobotse urebye aho tuvuye n’aho tugeze.”

Perezida Paul Kagame yasabye abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu gukomeza gutanga umusanzu wabo mu gukomeza guteza imbere urwego rw’Uburezi rufatiye runini izindi nzego z’Igihugu.

Related posts

“Uko twivanye mu mateka mabi byaduhaye ubudasa”-Perezida Paul Kagame

Gisagara/ Cyamakuza: Bari mu munyenga w’ubuzima buzira umuze nyuma yo kwishyura Mituweli 100%

Davis D yavuze ibirambuye ku mafoto ye na Platin yateje urunturuntu ubwo barimo kunywa itabi