Pastor Yeremia warumaze iminsi agurisha impfunguzo z’ijuru yasabwe n’abakristo kwihutira kubasaba imbabazi nyuma yuko bavumbuye ko yashakaga amafranga. Ngibi ibyo yahise atangaza!

Pastor Jeremiah umaze iminsi agurisha impfunguzo z’ijuru yasabwe n’abakristo kwihutira kubasaba imbabazi mumaguru mashya nyuma yuko bavumbuye ko yashakaga amafranga, ariko we yabiteye utwatsi.

Mugihugu cya Nigeria, hashize iminsi mike humvikanye umu Pastoro witwa Yeremiya aho yarari kubwira abaturage ko yagiye gusenga maze akaza guhabwa impfunguzo zi Ijuru aho avuga ko yazihawe ni Imana ndetse ikanamutegeka ko azigurisha amadollari 100 kuri buri rufunguzo. Nubwo izi mpfunguzo zari zaguzwe n’abayoboke b’idini abereye umushumba, ariko nyuma bamwe muri aba bakristo cyane cyane urubyiruko rwaje kuvumburako uyumugabo yarari kwishakira amafranga atigeze akura impfunguzo mu Ijuru.

Ubwo bamwe bagaragazaga ibitekerezo byabo kuri izimpfunguzo z’ijuru pastor yeremiya yarari gucuruza nibwo haje kubaho ko abakristo basaba uyumushumba wabo kuba yabasaba imbabazi aho bavuga ko yatumye iri torero ryabo ritagaragara neza ndetse rikana fatwe nkiryigisha ibinyoma, uyumushumba pastor yerermiya yaje kubasubiza ko kubwe atigeze yitekerereza ibyizi mpfunguzo z’ijuru avuga ko ahubwo yarebye ibibazo abayoboke bafite agahitamo kubasabira kuri Nyagasani ko bahabwa impfunguzo ubundi bakigira mu Ijuru.

Uyumugabo kandi yaje kuba asaba abayoboke be kuba bakwima amatwi abababwirako ababeshya ndetse akaba ari kwishakira amaramuko aho yunzemo ko izo mpfunguzo z’ijuru abazirwanije ari ababuze ubushobozi bwo kuba bazigura, uyumugabo abajijwe niba kuzajya mu ijuru bizasaba ubushobozi buhambaye kuri urwo rwego yahise abasubiza atazuyaje ko bizaterwa nuburyo bazaba bagiye mu Ijuru ndetse bikanaterwa n’igihe bazaba bashaka kujyayo. uyumupastor uzwiho gukora udushya twinshi abenshi bavuga ko yaba yarakoreshejwe ibi n’ubukene bukomeye itorero rye rimaze mo iminsi ndetse hakaba nandi makuru avugwa ko uyumugabo yaba yarashakaga kugura indi ndege cyane ko ari mu bapastor batunze indege zabo bwite ibizwi nka Private Jet.

Muri ikigihe birago kuba umuntu yamenya inzira yukuri mugihe waba utarasobanukirwa Kristo byukuri kuberako ibirangaza abagenzi bajya mu Ijuru byamaze kuba byinshi kugeza nubwo ubuyobe bukwira mubantu kurwego bifuza kugura impfunguzo z’ijuru kandi nyamara yesu yaravuze ko inzira y’ukuri ijya mu Ijuru ari Yesu wenyine. uyumupastor wari umaze igihe agurisha impfunguzo z’ijuru pastor Yeremiya, yaje kumera nkuko mwe munkokora n’ayamagambo yabarwanyije bene ubu bujura aho yavuzeko atazigera asaba imbabazi anavuga ko ntamuntu numwe yigeze akora mumufuka ngo amukuremo amafranga ahubwo yabigishaga inzira yo kuba bakira ibibabaza maze bakabisiga bakagura urufunguzo rw’ijuru bakigirayo.

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame