Ruhango: Mayor yahumurije Abanyoye amata muri Restaurant bose bagashirira mu bitaro

Umubare w’abantu barenga makumyabiri nibo banyweye amata muri Restaurant imwe mu zikorera mu mugi wa Ruhango bose uko bakabaye bashirira mu bitaro nta numwe uvuyemo.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens we yavuze ko aya makuru nabo bayamenye nk’ubuyobozi bw’abaturage aho yagize ati” Turimo gukurikirana abaturage bacu ko boroherwa. Ni restora isanzwe igendwamo n’abantu, bariyemo bananywa amata, ntabwo turamenya icyabihumanyije, ariko inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana ari na ko abashinzwe ubuvuzi bita ku baturage”.

kugeza ubu abantu 20 nibo bajyanywe ku kigonderabuzima cya Kibingo mu mujyi wa Ruhango kwitabwaho naho undi umwe babonye wakomerejwe yahiswe ajyanwa ku bitaro by’intara bya Kinazi nk’uko n’ubundi byatangajwe n’uyu muyobozi w’akarere.

Umuyobozi w’akarere yahumurije abaturage ko mu biribwa hari ubwo biba bifite ikintu cyatuma umuntu ubiriye arwara, kandi ibyo bisanzwe bibaho, ndetse avuga ko abaturage bakwiye gutekana kuko abarwaye bari gukurikiranwa.

Kugeza ntiharamenyekana icyanduje abo bantu, gusa abafahswe baracibwamo ndetse bakaruka.

Src: Umuseke

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro