Pasiteri Chris yabwiye Abakirisitu ko kwikinisha nta cyaha kirimo

Pasiteri Oyakhilome Chris umukozi w’Imana akaba n’umushumba w’itorero Christ Embassy, yatunguye abantu ndetse umuntu ntiyabura kuvuga ko yahindutse iciro ry’imigani nyuma y’ibyo yatangarije mu rusengero rwe. Uyu mukozi w’Imana yabwiye abakirisitu ko kwikinisha nta cyaha kirimo.

Ni amagambo atemeranyaho na benshi mu bakirisitu yaba abo mu rusengero rwe cyangwa se n’abandi basengera mu zindi nsengero. Kubona umukozi w’Imana wo ku rwego nk’urwa Pasiteri ahagarara imbere y’imbaga y’Abakirisitu akababwira ko abona kwikinisha nta cyaha kirimo, byateye benshi kumirwa cyane ko, amadini ya Gikirisitu afata ubusambanyi nk’icyaha imana yanga urunuka bikaba bidatandukanye cyane no kwikinisha.

Mu materaniro yabaye ku cyumweru gishize muri uru rusengero rwa Christ Embassy, uyu mukozi w’Imana yasomye umurongo wo muri Bibiliya uvuga ko umurimo umuntu akora ngo yishimishe akoresheje amaboko ye nta cyaha aba akoze. Kuri we ngo abona nta buryo ikiganza cy’umuntu cyamutera gukora icyaha.

Yagerageje gusobanurira abakirisitu ibyo yari avuze, maze yifashisha ibyanditswe muri Bibiliya. Yabasomeye muri Matayo 5:30 ahagira hati ”ikiganza cyawe cy’i buryo nikikugusha ugice ugite kure. Ibyiza ni uko wabura urugingo rwawe rumwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri gihenomu” Pasiteri Chris ati ” ibi bivuze ko kwikinisha atari icyaha, ahubwo ni bigaragaza icyo umutima wifuza. Icyaha kiba mu mutima”.

Yasoje ababwira ko ibitekerezo byo gukora icyaha bituruka mu mutima. Ibisobanuro yatanze bisa n’aho ntacyo byatanze kuko umubare wa benshi ntibiyumvisha ukuntu umukozi w’Imana wo ku rwego rwa Pasiteri, yatinyuka akabwira abakirisitu ko kwikinisha nta cyaha kirimo. Inzego z’ubuzima ziburira abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda ibikorwa byo kwikinisha kuko bigira ingaruka mbi ku buzima.

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.