Papa Cyangwe yatangaje igihe azashyirira hanze album ye amaze igihe ateguje abafana

Umuraperi umaze kwamamara mu muziki nyarwanda nka Papa cyangwe yatangaje ko album ye yise Live&Die amaze igihe ateguje abafana be ko azayishyira hanze tariki ya 10 Gashyantare 2024

Ni ubutumwa uyu muraperi yanyujije kuri Instagram ye ubwo yahaga umwanya abafana be ngo bamubaze ikibazo cyose bifuza, umwe yaje kumubaza igihe azashyirira hanze album ye. Papa Cyangwe ntiyazuyaje kumusubiza yahise amubwira ko azayishyira hanze muri uku kwezi kwa Gashyantare 2024.

Papa Cyangwe kandi yatangaje ko iyi album Live&Die ataragira byinshi ayitangazaho, ko izaba igizwe n’indirimbo 11 harimo izo yakoze wenyine ndetse nizo yahuriyemo n’abandi bahanzi barimo Okkama nawe witegura gushyira hanze Ep.

Kugeza ubu nta bintu byinshi uyu muhanzi aratangaza kuri kuri iyi album ye gusa biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu tariki 2 Gashyantare 2024 aribwo atangaza ku mugaragaro indirimbo zizaba zigize iyi album.

Iyi album kandi yatangiye gutangazwa umwaka washize wa 2023,  ubwo uyu musore yanazengurutse mu duce dutandukanye ari kuyamamaza cyangwa se kuyiteguza abafana.

Related posts

Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben, yemera no kukitabira

Madedeli yasubije urukundo ku murongo mushya yasezeranye mu ibanga rikomeye

Petero nzukira yongeye kuvuga ubusa”Danny Nanone yongeye kwatsa umuriro kuri Phil Peter barapfa iki?