Dore urutonde rw’abashobora kuzavamo Umuyobozi ushinzwe siporo muri Manchester United

 

Ikipe ya Manchester United imaze igihe kinini ikeneye Umuyobozi wayifasha kongera kuba kugasongero mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse n’Iburayi muri rusange.

Ibyo Sir Alex Ferguson yasize akoze twavuga ko byaje kwivanga gusa hari ikizere ko bizongera bikagenda neza ku bwa Sir Jim Ratcliffe na INEOS.

Omar Barreda mu mpeshyi y’uyu mwaka azava kwa Manchester City aje kuba Umuyobozi mukuru wa Manchester United.

Ikinyamakuru Daily Telegraph cyashyize hanze urutonde rw’abashobora kuzavamo Umuyobozi ushinzwe siporo muri iyi kipe y’i Manchester.

Iki kinyamakuru kikaba cyabashyize ku murongo bitewe nuko bashobora kuba barushanwa amahirwe yo kwinjira muri United.Ni urutonde rw’abakandida umunani nk’uko tugiye kubakurikiranya muri iyi nkuru

8. Dougie Freedman.

Dougie Freedman

Uyu mugabo abarizwa mu ikipe ya Crystal Palace cyane ko nta yindi kipe bigaragara ko yabayemo.

Yagize uruhare mu igurwa ry’abakinnyi nka Michael Olise, Eberechi Eze, Marc Guehi, Joachim Andersen, Conor Gallagher,ndetse na Cheick Doucoure.

Hari kandi abakinnyi yaguriye ikipe ya Palace ariko birangira byanze barimo Cenk Tosun, na Rob Holding.

Ikinyamakuru Daily Telegraph gikomeza kivuga ko atari umukandida mwiza gusa ko afite ijisho ryo guhitamo impamo zizi umupira.

7.Cristiano Giuntoli

Cristiano Giuntoli

Uyu asanzwe ari umuyobozi ushinzwe siporo mu ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutaliyani ikaba ikipe ya gatatu mu mwuga we nyuma ya Napoli ndetse na Carpi.

Uyu nawe yagize uruhare mu kugura abakinnyi bagiye batandukanye muri aya makipe yombi twavuze haruguru barimo Allan, Piotr Zielinski, Fabian Ruiz, Stanislav Lobotka, Matteo Politano, Victor Osimhen, Andre-Frank Zambo Anguissa, Khvicha Kvaratskhelia,ndetse Kim Min-jae.

Uretse aba Kandi hari n’abandi bakinnyi yagiye agura ariko bikarangira bamutengushye,abo harimo Vlad Chiriches, Roberto Inglese, Kostas Manolas, Hirving Lozano, Andrea Petagna, Tiemoue Bakayoko, Axel Tuanzebe, n’abandi.

Uwavuga ko yahaye ibyishimo abakunzi ba Naples ibyishimo ntiyaba agiye kure y’ukuri.

6.Andrea Berta

Andrea Berta

Uyu asanzwe ari umuyobozi ushinzwe siporo mu ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne.

Uretse kuba abarizwa muri Atletico y’umutoza Diego Simeone yananyuze mu ikipe ya Genoa.

Abakinnyi yagizemo uruhare:Jose Gimenez, Jan Oblak, Antoine Griezmann, Rodri, Thomas Lemar, Marcos Llorente, Kieran Trippier, Luis Suarez.

Hari kandi n’abo yifuje ko bamufasha ariko ntibahagarara kuvijambo ryabo, barimo
Alessio Cerci, Jackson Martinez, Luciano Vietto, Kevin Gameiro, Nico Gaitan, Diego Costa, Joao Felix, Matt Doherty, Caglar Soyuncu.

Uretse kuba Atletico Madrid yarahanganye na Real Madrid ndetse na FC Barcelona,Andrea Berta yagiye inyuzamo kuko yanatwaye shampiona ya Espagne Laliga inshuro ebyiri ari kumwe nayo.

5. Lee Congerton

Lee Congerton

Uyu we azwiho kuba amaze kunyura mu makipe menshi nka Leicester, Celtic, Sunderland, Hamburg, ndetse na Chelsea gusa kuri ubu abarizwa mu ikipe ya Atlanta yo mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Aba nibo bakinnyi yagerageje kugurira amakipe yanyuzemo
Michael Essien, Michael Ballack, Ashley Cole, Nemanja Matic, Ramires, Jermain Defoe, Wesley Fofana, Ederson, Rasmus Hojlund, ndetse na Ademola Lookman.

Hari abo yashatse ariko asanga yaribeshye  harimo Shaun Wright-Phillips, Andriy Shevchenko, Jose Bosingwa, Fernando Torres, Boubakary Soumare, ndetse na Jannik Vestergaard.

Ubunararibonye bwe muri ruhago nawe bimugira umukandida mwiza imbere y’abandi gusa ikibazo cyo kwibaza ni Ese nyuma yo kureka akazi k’ubuskuti mu ikipe ya Chelsea muri 2011 hari icyo yafasha United muri ibi bihe ihagaze nabi?

4. Paul Mitchel

Paul Mitchel

Abakunzi ba ruhago iyo tuvuze Paul benshi bahita bumva Sadio Mane mu ikipe ya Southampton.

Uyu we kugeza kuri ubu nta kipe afite gusa hari amakipe yanyuzemo AS Monaco, RB Leipzig, Tottenham Hotspur, Southampton, Milton Keynes Dons.

Yagize uruhare mu bakinnyi nka Sadio Mane nk’uko nari namukomojeho gusa hari na Jay Rodriguez, Dejan Lovren, Son Heung-min, Victor Wanyama, Toby Alderweireld, Kieran Trippier, Dele Alli, Matheus Cunha, Nordi Mukiele, Axel Disasi, Vanderson.

Yagerageje kuzana ba Gaston Ramirez, Davinson Sanchez, Georges-Kevin Nkoudou, Clinton N’Jie, Vincent Janssen, Myron Boadu gusa byarangiye byanze.

Ibihe bya Paul Mitchell muri Tottenham,yahuye n’ibihe bitari byiza mu kugura abakinnyi gusa byaje kumufasha kwitwara neza muri Southampton.

3. Julian Ward

Julian Ward

Uyu nawe ni nka Paul Mitchell twavuze haruguru kuko kuri ubu nawe nta kazi afite.

Ikindi kandi nta kipe nyinshi zindi yanyuzemo uretse Liverpool yonyine.

Uwavuga ko muri iyi kipe ya Liverpool yabahaye abakinnyi beza ntiyaba abeshye kuko kuri ubu nibo bagenderwaho muri iyi kipe.Abo ni Ibrahima Konate, ndetse n’umunya Colombiya Luis Diaz.Ariko na none ntiwakworengagiza abataramuhiriye nka Ozan Kabak, Fabio Carvalho.

Uwavuga ko ari mushya mu mwuga ntiyaba abeshye,gusa yahuriyemo n’ibyiza n’ubwo n’ibibi bitabura ariko ntajya acika intege zo kuba yakubaka umupira ugezweho.

2.Paolo Maldini na Frederic Massara

Paolo Maldini na Frederic Massara

Wakwibaza uti kubera iki ari babiri ariko kandi uramutse uzi umupira ntiwabyibaza nk’uko isekuru itakora idafite umusekuzo.

Aba bagabo bombi ikipe iyo ari yose baragendana,kugeza kuri ubu rero ntakipe bafite babarizwamo.

Gusa banyiranye mu makipe ya Milan, na Roma.

Aba bombi bagize uruhare mu bakinnyi babaye inyenyeri muri shampiona y’Ubutaliyani aribo Theo Hernandez, Rafael Leao, Ismael Bennacer, Sandro Tonali, Fikayo Tomori, Mike Maignan, Olivier Giroud,na Brahim Diaz.

Sitwakwirengagiza kubabwira kandi ko bagerageje kuzana ba Leo Duarte, Tiemoue Bakayoko, Divock Origi, Charles De Ketelaere ariko ntibahirwe n’abo.

Impamvu yonyine Paolo Maldini na Frederic Massara batigeze bajya mu makipe menshi nuko bamaze igihe kinini muri Milan. Biragoye kubyiyumvisha ko hari indi kipe bakoramo.

Ariko aba bombi bubatse ikipe noneho bituma muri 2021-2022 batwara igikombe cya shampiona kuko bari bafite abakinnyi bakina muri shampiona iyo ariyo yose muri eshanu zikomeye Iburayi atari ugukina mu Butaliyani gusa

Ikipe ya United ishobora gukora buri kimwe cyose kugira ngo ibabone.

1. Dan Ashworth

 

Dan Ashworth

Uri ku mwanya wa mbere n’uwitwa Dan Ashworth ubarizwa mu ikipe ya Newcastle United.Yanyuze mu ikipe ya West Bromwich Arbion ndetse na Brighton and Hove Arbion.

Nyuma yaho ikipe ya Newcastle ifashwe n’abarabu yabaye ikipe ikomeye muri shampiona y’Abongereza,Premier League.

Abakinnyi yaguze bakamuhira barimo Bruno Guimaraes, Alexander Isak, Anthony Gordon, Kaoru Mitoma, Moises Caicedo, Evan Ferguson, Leandro Trossard, na Romelu Lukaku.

Ariko ntiwakwirengagiza ba Sandro Tonali, Neal Maupay, Adam Webster yazanye ariko bikarangira byanze.

Ku bunararibonye bwe mu makipe abiri akomeye ndetse no mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza,ugashyiraho kuba azwi mu gihugu nk’umuntu Uzi gushaka impano, Dan Ashworth niwe uyoboye uru rutonde rw’abakandida.

Ngayo nguko abashobora kuzavamo uba umuyobozi ushinzwe siporo muri Manchester United.Ese urabona muri aba ari nde ukwiye iyi kipe ikunze gutazirwa amashitani atukura?

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe