Operation yose y’itabwa muri yombi ry’ umuyobozi wa Sonarwa mu Rwanda

 

Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024,nibwo Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi, Sonarwa General Insurance, yatawe muri yombi akekwaho kunyereza arenga miliyoni 117 Frw.

Uyu muyobozi witwa Rees Kinyangi Lulu wari umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’ Ubwishingizi, Sonarwa General Insurance, yatawe muri yombi ari kumwe na Aisha Uwamahoro wari usanzwe ari umucungamutungo muri Hotel Nobilis.

Aba bombi bashinjwa kunyereza amafaranga afitanye isano na Hotel Nobilis isanzwe ari iya Sonarwa.

Dr.Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),yemeje itabwa muri yombi ry’ aba babiri ,Ati”Ni ukuri. Bakurikiranyweho kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro”.

Kugeza ubu dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha nubwo iperereza rikomeje.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruhora rusaba abantu kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose biganisha ku cyaha.Kandi ruhora rusaba abantu gukomeza gutanga amakuru ku bikorwa bigize ibyaha aho bigaragara.

Related posts

Nyamasheke: Uwigaga muri Kibogora Polytechnic yapfuye bitunguranye ibikomeje kubabaza abagiye batandukanye.

BIRABABAJE! Padiri wa Lycee de Rusumo arakekwaho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Biteye agahinda!Mu Karere ka Rulindo uwo baketseho icyorezo cya Marburg banze ku muvura kugeza avuye ku isi yabazima.