Onana mu bakinnyi bagomba gutangira imyitozo muri Rayon sports kuri uyu wa Gatanu bitegura shampiyona  ya 2022-23.

Ikipe ya  Rayon Sports yahamagaje abakinnyi 22 ba yo bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu yitegura umwaka w’imikino wa 2022-23.

Ikipe ya rayon sports ifite intego zo gutwara igikombe umwaka utaha yagaragaje ko nta kuzuyaza ifite mu gushaka igikombe cya shampiyona umwaka utaha ihita ihamagara abo izifashisha muri urwo rugamba.

Mubyukuri urebye neza abakinnyi 11 ni yo maraso mashya yamaze kongerwa muri Rayon Sports yitegura 2022-23 ni mu gihe ariko iyi kipe yarekuye umubare munini w’abakinnyi biganjemo abasoje amasezerano.

Rayon Sports yatangiye isezera abanyamahanga bagera kuri 5 ari bo; Kwizera Pierrot, Mael Djinjeke, Sanogo Sulaiman, Steve Elomanga na Manace Mutatu.

Yakurikijeho abari basoje amasezerano idafite muri gahunda za yo barimo Kwizera Olivier, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Bukuru Christophe, Ishimwe Kevin, Habimana Hussein Eto’o na Sekamana Maxime.

Amakuru ahari  ni uko iri mu biganiro n’abakinnyi barimo; Byumvuhore Tresor, Mico Justin, Niyonkuru Sadjati, na Mushimiyimana Mohammed ngo babe basesa amasezerano bafitanye nubwo batarabyemera.

Rayon Sports ikaba yamaze kumenyesha abakinnyi 22 barimo 11 bashya yaguze ko bagomba gutangira imyitozo ku munsi wo ku wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2022 bitegura umwaka w’imikino wa 2022-23, uyu munsi bakaba bapimwe COVID-19 n’izindi ndwara.

Kugeza ubu abakinnyi 11 Rayon Sports imaze gusinyisha bazwi ni; Twagirayezu Amani (Bugesera FC), Mucyo Junior Didier (Bugesera FC), Ishimwe Ganijuru Elie (Bugesera FC), Hirwa Jean de Dieu (Marines FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Rafael Osalue (Bugesera FC), Kanamugire Roger (Heroes FC), Iraguha Hadji (Rutsiro FC), Tuyisenge Arsene (Espoir FC), Ishimwe Patrick (Heroes FC) na Ndekwe Felix (AS Kigali).

Aba biyongera ku bakinnyi bari basanzwe bafite amasezerano barimo abanyezamu 2, Hategekimana Bonheur na Hakizimana Adolphe, Muvandimwe JMV, Ndizeye Samuel, Nishimwe Blaise, Essomba Onana Leandre Willy, Rudasingwa Prince, Musa Esenu, Mitima Isaac

Nkuko bivugwa kandi rayon sports ifite gahunda yo ugura abanda bakinnyi batatu harimo umwataka umwe ushobora guturuka muri Cameroon ntagihindutse.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe