Intambara iri guhuza abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za leta FARDC imaze iminsi itari myinshi kandi itari mike ihangayikishije igihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo. nubwo uru rugamba rugenda ruhindura isura uko bukeye nuko bwije, ariko ibice byigaruriwe n’aba barwanyi ba M23 abahatuye bakomeje gushima ibikorwa by’indashyikirwa aba barwanyi bakomeje kugenda bakora umunsi kumunsi.
Aba barwanyi ku ikubitiro babanje gushyiraho uburyo bazajya babona amafranga maze bazamura imisoro kubicuruzwa bimwe na bimwe ariko ibi bakoze bikaba byarababaje abaturage kuberako bari baramenyereye gukora uko bashatse ndetse hakajya hasora umuturage ushatse. usibye ibyo kandi, aba barwanyi muminsi ishize bumvikanye bigamba ko batazigera barekura umujyi wa Bunagana kugeza igihe leta ya Congo yemereye inzira y’ibiganiro ndetse igashyira mubikorwa ibyo yabasezeranyije.
Nyuma rero yigihe kitari kirekire, aba barwanyi baje gutangaza ko kuberako leta ya Congo ibafata nk’ibisambo ndetse n’umutwe w’inzererezi nkuko perezida Felix Antoine Tshisekedi yabitangaje ndetse ngo bikaza kurakaza aba barwanyi, byatumye bashyiraho gereza kugirango bazajye bashyiramo abantu bahohotera abaturage cyane ko ayamabandi yabikoraga hanyuma bikitirirwa abarwanyi ba M23 kandi kubwabo bavuga ko icyabazanye nyamukuru ari ugucungira umutekano abaturage.
Kurubu rero abatuye muduce twa Bunagana na Rutshuru, banejejwe cyane n’ibikorwa by’aba barwanyi , nyuma yuko bamwe mubarwanyi ba M23 bahawe inshingano zo gucunga umutekano w’abaturage, aba bapolisi ya M23 bataye muri yombi abasore barenga 13 bari biharaje kujya mubaturage ubundi bagafata kungufu abagore n’abakobwa barangiza bagasahura ibyabo maze ibi bikorwa bikitirirwa umutwe wa M23. ibi bikorwa byashimwe cyane n’abaturage batuye muri utuduce ndetse banavuga ko nubwo wenda ari ibihe bitoroheye agihugu ariko uburyo bari gukoramo ari uburyo bwa kinyamwuga ndetse abaturage bagaragaza ko batangiye kugenda bakunda imyitwarire y’aba barwanyi.
Nkwibutseko raporo y’umuryango Human Right Watch iherutse, yashinjaga aba barwanyi ba M23 kwica abaturage nkana ndetse no guhohotera abagore n’abakobwa, ariko Majoro Willy Ngoma umuvugizi wa M23 akaba yaratangarije ijwi rya Amerika dukesha ayamakuru murwego rwo gusubiza iyi raporo bagiye kurushaho gukora ibikorwa by’indashyikirwa na leta ya Congo itigeze ikora ngo kuburyo abaturage batuye muduce batari bigarurira bazagezaho bagatangira kubisabirako nabo bafata uduce batuye.