Nyuma yuko ikipe ya APR FC imaze iminsi yitwara nabi umutoza Adil yabuze ayo acira nayo amira. ese iyikipe ifite ikihe kibazo gituma itagitsinda? inkuru irambuye!

Umutoza adil usanzwe utoza ikipe ya APR FC nyuma yuko amaze imikino igera kuri 50 adatsindwa hano muri Championa y’u Rwanda, kurubu iyikipe itozwa nuyumugabo Muhammed Eradi Adil irigutsindwa umusubirizo ndetse ikanagaragaza ko abakinnyi bayo bari hasi kurusha ibindi bihe byose iyikipe yarimaze ikoresha abakinnyi b’abanyarwanda ndetse ibyo bikaba ari bimwe mubirakaza abafana b’iyikipe ndetse bakanibaza icyo baza kora kugira ngo barebe ko bacika agahinda iyikipe iri kubatera muri iyiminsi.

Mubusanzwe rero, umutoza Adil yarasanzwe azwi nk’umugabo ugira amahane ariko cyane cyane akaba yaragiye agaragaraza agasuzuguro gakomeye yasuzuguraga abanyamakuru, rimwe na rimwe akabatuka ubundi akababwira nabi, ndetse biza no kugeza ubwo uyumugabo yarasigaye yanga no gutanga interview kubanyamakuru kubera kubiyemeraho ndetse no kumvako ari igitangaza muri Championa.

Ubwo rero uyumugabo yazaga guhagarikwa n’ishyira hamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF rikavuga ko adafite ubushobozi bwo kuba yatoza imikino mpuzamahanga, noneho byaje kuba akarusho abafana b’abakeba batangira kumuvugiriza induru ndetse batangira no kujya bavuga yuko akoresha ibyangombwa bo bagereranyaga n’ibyangombwa by’ubutaka ariko nyamara kwari kwaguhangana kw’abafana ba APR FC ndetse naba Rayon Sport.

Mumwaka wakurikiyeho uyumugabo yaje kubona ibyangombwa ndetse aza no kwemererwa kuba yatoza imikino yose ntakibazo, ariko rugikubita iyikipe yahise ivamo maze abasore bayo sugucika intege karahava, mumpera z’icyumweru gishize rero nibwo ikipe ya Bugesera yaje kumaramo akuka kanyuma iyikipe yarisigaranye maze Uyumugabo ngo ni Adil araruca ararumira.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe