Umugabo yigize umuganga kugira ngo ajye yirebera ibitsina by’ abagore. Dore abagore yari amaze kwambura ubusa buri buri agamije kwishimisha.

Umugabo yatawe muri yombi na Polisi yo mu Gihugu cy’ Ubutaliyani akurikiranweho kwigira umuganga agamije kujya yirebera ibitsina by’abagore ari kubabyaza no kubasuzuma.

Ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko akaba ngo yatahuweho kwiba kwa muganga amadosiye menshi y’abagore noneho atangira kujya abahamagara akabaganiriza ababwira amakuru atariyo ku bijyanye n’ubuzima bwabo.Uyu mugabo yafashwe nyuma yo kujya ahamagara abo bagore akoresheje nimero zihariye (Private Number) noneho akababeshya ko bafite indwara zifata imyanya myibarukiro yabo.

Inkuru dukesha urubuga rwa bfmtv.com ivuga ko uyu mugabo yahitaga abategeka gukoresha zoom cyangwa Hangout kugira ngo bamwereke imyanya y’ibanga yabo abavure ariko ababeshya kuko ngo atari umuvuzi nyakuri ahubwo yashakaga kwirebera ibitsina byabo gusa.

Polisi yo mu majyepfo y’umujyi wa Bari yafashe telefoni nyinshi na memory cards z’uyu mugabo nyuma yo gukurura telefoni ye bitewe n’ibirego byinshi by’abakorewe icyi gikorwa.Polisi kandi itangaza ko uyu mugabo yahamagaye abagore bari barwariye mu ivuriro yibyemo amadosiye kugira ngo ababwire ko yasanze barwaye infections mu myanya yabo y’ibanga hanyuma akabasaba kumwereka ibitsina byabo bakoresheje ikoranabuhanga.

Umwe mu bagore wakorewe ibyo yagize ati:” Yari azi itariki yanjye n’aho navukiye, ambaza niba naripimishije nk’umugore witegura kubyara mu mezi ashize”.

Akomeza agira ati: “Yambajije ibibazo byinshi kandi byihariye (…) hanyuma ansaba ko tuvugana mu buryo bwa videwo binyuze kuri Zoom cyangwa Hangout (kandi) ansaba kumwereka ibice byanjye bwite kugira ngo nemeze ko bisuzumwe”.

Kugeza ubu uyu mugabo akaba ari mu maboko ya polisi aho ategerejwe kujyanwa mu butabera ngo akurikiranweho ibyaha 3 birimo kwiyitirira umwuga adakora, kwiba no kwambura ubusa abagore basaga 400 bose agamije kwishimisha.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.