Ifoto y’ umunsi: Umuvugizi wa M23 yagaragaye aragiye inka mu gace bambuye Ingabo za DR Congo. Inkuru irambuye

Umuvugizi w’ umutwe wa M23 mu by’ agisirikare , Maj. Willy Ngoma , ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto aragiye inka mu gace bambuye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo( FARDC) atigeza atangaza , ahubwo avuga ko aho baherereye ari amahora masa.

Maj Ngoma mu butumwa buherekejwe n’ ifoto , yashyize hanze kurubuga rwa Twitter mu ijoro ryo ku wa 09 Ukwakira 2022 , yavuze ko bo nta kibazo bafite.Mu myenda atamenyereweho n’inkweto za gisirikare, Maj Ngoma wari uragiye Inka zigera mu 10 ati ” Iwacu byose bimeze neza.”

Umutwe wa M23 umaze amezi asanga ane wirukanye FARDC mu mujyi wa Bunagana ndetse ifata n’ uduce twinshi twa Rutshuru. Uyu mutwe uvugwaho kuba ukora ibikorwa bisanzwe aho wigaruriye birimo: gushyiraho ubuyobozi, gucunga umutekano, gusoresha n’ibindi , ubu bigaragara ko uri kuryoherwa n’amata.

Maj. Willy Ngoma yagaragaye aragiye inka mu gace bambuye FARDC

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.