Nyuma yo kwibikaho abakinnyi bakomeye Police FC yatanze ubutumwa itsinda ikipe iherutse kugaragura Rayon Sports

Ikipe ya police FC yo mu Rwanda uyu munsi yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Police FC yo muri Kenya umukino urangira ari ibitego 2-1.

Nyuma yo gusinyisha abakinnyi batandukanye bashya by’umwihariko kugarura abanyamahanga nyuma y’imyaka isaga 10 itabakinisha, Ikipe ya police FC Rwanda yatsinze police FC ya Kenya ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na rutahizamu Mugisha Didier kuruhande rwa Police FC Rwanda.

Police FC ya Kenya yaherukaga gutsinda Rayon Sports igitego kimwe k’ubusa mu mukino wa gicuti wabaye ku munsi w’igikundiro.

Umukino w’uyu munsi wagaragayemo abakinnyi bashya bakomeye Mashami Vincent aheruka gusinyisha ndetse benshi bakurikiye uyu mukino bemezako Police FC arimwe mu makipe azatanga akazi muri shampiyona y’u Rwanda.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda