Amagambo yavuzwe ni Imfura ya Gen. Makanika , mu muhango wo kumusezera bwa nyuma ateye agahinda!
Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2025, ni bwo ikipe ya Mukura VS na APR FC bakinnye umukino w’ umunsi wa 18 wa Shampiyona kuri Sitade Mpuzamahanga ya Karere ka Huye uza kurangira ari igitego 1_0 .
Ubwo uyu mukino wari urangiye umutoza w’ ikipe ya APR FC yanze kwitabira ikiganiro n’ Itangazamakuru nyuma yo gutsindwa n’ ikipe ya Mukura VS Sports igitego kimwe ku busa.
Umutoza wa Mukura Afahmia Lotif wari uherekejwe n’ umuvugizi Gatera Edimon baje kuganiriza Itangazamakuru,Aho bashimangiye ko APR FC ari nk’ izindi kipe zose zibarizwa mu Rwanda ndetse ko nta tandukaniro riri hagati yayo n’ andi makipe ni bwo ishora amafaranga atari make kuri buri soko ry’ igura n’ igurisha.
Biravugwa ko Darko yahise ajya mu gahinda kenshi ndetse n’ igitutu cy’ uko ashobora kwirukanwa n’ iyi kipe bijyana ni uko umubare w’ amanota yasinyiye mu masezerano ye agomba nibura gutakaza ari kugenda agera ndetse hari umunyamakuru wacu wari ku kibuga wiboneye uyu mutoza ari kumwe n’ abamwungirije bicaye mu modoka ya APR FC basa nk’ abumiwe mu buryo bukomeye.
Ikipe ya APR FC yagiye gukina uyu mukino wayihuzaga n’ ikipe ya Mukura VS kuri iki Cyumweru nyuma y’ uko Mukeba wayo Rayon Sports yari yaraye anganyije igitego kimwe kuri Kimwe n’ ikipe ya Amagaju FC byatumaga iyi kipe ijya ku gitutu. Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na rutahizamu Malanda Destin ku munota wa 18 w’ igice cya Mbere cy’ umukino ku mupira mwiza yari aherejwe na Jordan Dimbumba nawe ni ko guhita arekura ishoti riruhukira mu izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre.