Nyuma yo gutakambirwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bufatanyije na Skol, Heritier Luvumbu yamaze kwemera kongera amasezerano mu cyumweru gitaha, amafaranga azahabwa n’umushahara azajya ahembwa biteye ubwoba

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Limited rusanzwe rutera inkunga Rayon Sports rwiyemeje gukora ibishoboka byose kizigenza Heritier Luvumbu Nzinga akazongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports.

Harabura amezi akabakaba atatu ngo amasezerano ya Heritier Luvumbu Nzinga agane ku musozo, kuri ubu akaba yaratangiye ibiganiro aho Rayon Sports ishaka kuzamwongerera amasezerano y’imyaka ibiri mu gihe we yifuza kongera umwaka umwe.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko ubuyobozi bwa Skol bwifuza ko mu mwaka utaha w’imikino Rayon Sports izaba ifite umukinnyi w’igihangange ufite izina rinini ku buryo azajya abasha kwamamaza ibikorwa by’uru ruganda.

Bivugwa ko Skol ishaka guha Rayon Sports miliyoni 20 z’Amanyarwanda akongera amasezerano y’umwaka umwe, mu gihe Heritier Luvumbu we ashaka byibura miliyoni 25 n’umushahara wa miliyoni ebyiri z’Amanyarwanda buri kwezi.

Heritier Luvumbu Nzinga ni umwe mu bakinnyi bavuga rikumvikana muri Rayon Sports, iyi kipe ikaba ishaka kumugumana cyo kimwe na Joachiam Ojera ukomoka muri Uganda.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda