M23 yigaruriye uduce dukomeye nyuma yo gukubita inshuro FARDC nabo yari ifatanyije

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30.03 .2023 ,nibwo imirwano ikomeye yahuje inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC ifatanyije na Nyatura hamwe na FDLR, mu bice bikikije Bihambwe no mu gace ka Kabaya yo muri Teritwari ya Masisi yasoje izi nyeshyamba zigaruriye aka gace ka Bihambwe ndetse n’inkengero zayo, Sosiyete sivile ya Masisi yatangaje ko yabonye uko FARDC yafatanyije na FADLR,Mai Mai, Nyatura ku rugamba.

Ikinyamakuru Rwandatribune dukesha ino nkuru,cyavuze ko isoko yacyo iri Masisi ivuga ko ku munsi w’ejo tariki ya 29 Werurwe 2023,habaye imirwano mu gace ka Kabaya na Bihambwe muri Teritwari ya Masisi,hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’imitwe ya Mai Mai na FDLR.

Uku gutana mu mitwe kwateye abaturage benshi guhunga iyo mirwano kuko yaranzwemo ibikorwa by’urugomo n’ubusahuzi byakozwe na Mai Mai na FDLR barwanaga ku ruhande rwa Leta, nkuko byemejwe na Bwana Ntezimana Kanyejomba Umuyobozi wa Sosiyete Sivili mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.

Bwana Ntezimana Kanyejomba yemeje ko inyeshyamba za M23 arizo zigenzura uduce dukomeye tugize Teritwari ya Masisi aritwo Mweso na Bihambwe.

Bwana Kanyejomba yagize ati”Abarwanyi ba M23 baturutse mu gace ka Kabaya banyura mu Gasiza berekeza Bihambwe, aho hose barwanaga n’imitwe ya Mai mai, abaturage bahunze bahungira mu Mujyi wa Rubaya,ni mu birometero 2 uvuye i Bihambwe aho hose akaba ari agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Umuturage witwa Karemera utuye mu gace ka Kawundu yabwiye Rwandatribune ko mu gace ka Kawundu na Buhunda,ubwo ingabo za FARDC zifatanyije na Mai Mai n’abacancuro b’abazungu bahungaga, biraye mu nka z’abaturage barazisahura, izindi zikaba zakuwe mu gikuyu cya Rujugiro, Byibuze ngo inka Magana atanu zatwawe n’abasilikare ba Leta n’izo Mai Mai, Umutwe wa M23 ntacyo wigeze utangaza kuri iyi mirwano no kuba yafashe utu duce dukomeye muri Masisi.

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro