Mbere y’uko Police FC icakirana na Rayon Sports, abakinnyi b’inkingi za mwamba muri Police FC bavuye muri APR FC nabi baciye amarenga ko Rayon Sports izatwara igikombe cya shampiyona

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Police FC barangajwe imbere na Hakizimana Muhadjiri na Nsabimana Eric bemeje ko bagomba guhesha ikipe ya Police FC igikombe cy’Amahoro.

Iyi kipe yatangiye nabi shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 ariko nyuma yaje kuzanzamuka igarukana imbaraga nyinshi mu gice cy’imikino yo kwishyura.

Bamwe mu bakinnyi ba Police FC bafite intego yo kuzahesha ikipe yabo Igikombe cy’Amahoro aho bageze muri 1/4 bakaba bategereje ikipe bazahura izava hagati ya Rayon Sports na Intare FC.

Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso Rutanga Eric wanyuze muri Rayon Sports yemeje ko iyi kipe ifite amahirwe menshi yo kuzatwara igikombe cya shampiyona iri guhanganira na APR FC na Kiyovu Sports.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 46, APR FC iri imbere n’amanota 49 mu gihe Kiyovu Sports ifite amanota 47.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda