Nyuma yo gukora ibikorwa by’ iterabwoba , umugabo n’ umugore we bakatiwe gufungwa imyaka 15.

Mu gihugu cya Somalia haravugwa inkuru y’ umugobo n’ umugore we bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 15 nyuma y’ uko Urukiko rwabahamije ibikorwa by’ iterabwoba bakoraga binyuze mu mutwe wa Islamic State.

Uyu mugabo witwa Dayib Moalim Hassan n’ umuhore witwa Halima Abdil Mursal aba bombi bakatiwe gufungwa imyaka 15.

Amakuru avuga ko uru rukiko rwavuze ko Dayib Moalim Hassan na Halim Abdi Murasal bamaze igihe kinini bakorana n’ uyu mutwe w’ iterabwoba bariyise Mustaf na Hawa.

Aba bombi batawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka nyuma yo gufatanwa ibisasu byari gutegwa mu Murwa Mukuru , Mogadishu.

Iperereza ryakozwe ryagagaje ko Hassan muri uyu mutwe yari afite inshingano zo guteranya ibisasu mu gihe umugore we , yari ashinzwe gushaka abayoboke bashya bo kwinjiza muri uwo mutwe , ibi nibyo byahereweho urukiko rukatira buri umwe igifungo cy’ imyaka 15.

Dayib Moalim Hassan na Halima Abdil Mursal bakatiwe igifungo cy’ imyaka 15

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.