Nyuma Yibyo babonye muri Rayon Day, Ubwoba ni bwose muri APR FC. Ngiki ikibateye guhangayika. Soma witonze!

Hashize amasaha make, ikipe ya Rayon Sport yerekanye abakinnyi izakoresha mumwaka utaha w’imikino ndetse inagaragaza ishusho y’imikinire mumukino ya tsinzwemo na Vipres yo muri Uganda igitego kimwe kubusa. nubwo wari umunsi ukomeye wa Gikundiro, witabiriwe n’abayobozi b’amakipe atandukanye ndetse n’abatoza b’amakipe atandukanye bose bari baje kwihera ijisho uyumunsi wahuruje imbaga y’abasaga ibimbi n’ibihumbagiza by’abafana ba Rayon Sport.

Uyumukino rero wabaye, wagaragaje urwego abakinnyi ba Rayon Sport bariho ndetse uyumukino ukaba wahishuye ko iyikipe ya Rayon Sport izaba ari ikipe idasanzwe mumwaka utaha w’imikino. uyumukino kandi wakurikiwe na bamwe muvuga rikijyana muri Mukeba wa Rayon Sport FC ndetse nabo bakaba bari mubakomeye amashyi abakinnyi ba Rayon Sport kubw’ishyaka ndetse n’umukino mwiza bagaragaje nkabantu bari bakinanye ubwambere, ariko bakabasha kwitwara neza imbere y’ikipe yatwaye igikombe cya Championa ya Uganda.

Nubwo kugeza ubu bitahita bitangazwa, ariko bamwe mubafana ba APR FC bagaragaje ko bafite ubwoba bw’iyi Rayon Sport nyuma yuko abakinnyi bose yagaragaje bari kurwego rwo hejuru ndetse n’imikinire ikaba iri kurundi rwego. usibye kandi kuba batewe ubwoba nuko iyikipe yiteguye, ikipe ya Rayon Sport kandi iri gutozwa n’umutoza utarigeze na rimwe atsindwa n’umutoza wa APR FC igihe cyose bahuye.

Nubwo ntawahita yemeza uko umwaka w’imikino uzagenda, ariko mubigaragara uyumwaka w’imikino tugiye gutangirana n’impera z’icyicyumweru uzasiga ugaragaje impano zidasanzwe ndetse kubantu bakunda umupira w’amaguru wa Hano mu Rwanda nukwitega ko tuzabona ibirori kandi bizaryohera ijisho ndetse abantu bakongera kwishima uko bikwiriye nabari batakiza kureba umupira kukivuga bakaba bagaruka kuberako kurubu amakipe yose yariteguye bihagije.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda