Nyuma y’amakipe y’Arsenal na PSG u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ikipe ya Bayern Munich yo kwamamaza Visit Rwanda, abana bakiri bato bashyirwa igorora

Mugihe habura iminsi mike hakabaho umuhango wo kwita izina ingagi, ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) kigiranye amasezerano n’ikipe ikomeye ku isi yo kwamamaza ubukerarugendo bw’urwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ikipe ya Bayern Munich ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage ya B igiye kujya yamamaza Visit Rwanda muri Sitade yayo ya Allianza Arena yakira abarenga ibihumbi 70,ikazahabwa agera kuri Miliyoni 25 z’Amayero.

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 15 Kanama 2023 azamara imyaka 5,iyi kipe izajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Buri mukino wose Bayern Munich yakiriye kibuga Allianza Arena hazajya haba hari ibyapa byamamaza handitseho amagambo ya Visit Rwanda.

Aya masezerano RDB yagiranye na Bayern Munich hakaba harimo ko iyi kipe izakorana na Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda(FERWAFA) mu gufungura ishuri ryigisha mupira w’amaguru abakiri bato haba abakobwa n’abahungu ndetse no gutegura amahugurwa y’abatoza mu Rwanda.

Iyi kipe ya Bayern Munich ikaba ije yiyongera kuyandi makipe akomeye cyane abiri ariyo ikipe ya Arsenal yo mugihugu cy’ubwongereza ndetse n’ikipe ya PSG yo mugihugu cy’ubufaransa.

Cyakora uretse kwamamaza kuri stade yabo igihe bakiriye umukino iyi kipe ikaba itazajya itazashyira ikirango cya Visit Rwanda ku myambaro yayo nkuko kuyandi makipe yamamaza Visit Rwanda bimeze.

 

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]