Nubwo Mukura Victory sports yishyuje 500Rwf Abafana bakomeje kwinangira umutima Banga kuza kuri sitade, ibyaranze umukino n’amafoto

kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Mukura Victory sports yakinaga umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ihura na Marine FC birangira ari igitego kimwe cya Mukura k’ubusa bwa Marine FC.

Muri rusange umukino watangiye ku isaha Yi saa 15h00, utangira ikipe ya Marine FC ikina neza kurusha Mukura mu minota 25 ya mbere. Mukura Victory Sports yagerageje gushaka ibitego mu minota 15 isoza igice cya mbere gusa biranga.

Igice cya Kabiri Mukura Victory Sports yagarutse ihita isimbuza Abakinnyi 3, Imanishimwe Djabel, Nkizingabo Fiston na Rutahizamu Nsabimana Emmanuel binjira mu Kibuga. Bakigeramo Mukura Victory Sports yatangiye kurusha Marine FC bigaragaza.

Ku munota wa 60 Nsabimana Emmanuel uzwi nka Barotel yahawe umupira mwiza na Imanishimwe Djabel acenga myugariro Ilunga Ngoyi Marine arangije ahita amutereka hasi, umusifuzi yemeza ko ari penaliti, Kubwimana Cédric yayiteye neza umuza Jean Luc ntiyakurikira. Kuva ubwo Mukura Victory sports yakomeje gushakisha igitego cya 2 gusa ntibyakunda.

Ku munota wa 80 w’umikino Muvandimwe Jean Marie Vianney yagawe ikarita itukura nyuma yo kwerekwa iya 2 y’umuhondo. kuva icyo gihe Marine FC yahise icurika Ikibuga gusa ntiyabona igitego umukino urangira ari igitego kimwe cya Mukura k’ubusa bwa Marine FC.

Nubwo umukino wari uryoheye ijisho ariko abafana bo ntibari bitabiriye ari benshi ni mu gihe Mukura Victory sports yari yagabanyije ibiciro tike ya make iyigira amafaranga 500Rwf.

Mukura Victory sports Kuri ubu ifite amanota 4 nyuma y’imukino 2 ya shampiyona naho Marine FC yo wari umukino wayo wa mbere. Marine irakurikizaho Étincelles mu gihe Mukura izasura Police FC kuri Kigali Pele stadium.

Amafoto,

Mama Mukura
Umunyamakuru Olivier Ba hamwe na Mama Mukura

Elie Tatou nimero 10 wa Mukura

Imanishimwe Djabel, Fiston na Emmanuel bari kwishyushya.

 

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda