Nyuma y’ uko bari bagaragaye bambaye ubusa buri buri , birangiye Harmonize yambitse impeta umukunzi we mu birori by’ amateka ( reba amafoto y’ uko byari bimeze)

Harmonize n’ umukunzi we ubwo yari amaze kumwambika impeta

Umuhanzi ukomeye mu gihuhu cya Tanzania , Rajab Adbul Kahali wamanyekanye ku izina rya Harmonize kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2022, yari yavuze ko ari wo munsi w’ amateke mu buzima bwe , nibwo rero yahise yambika impeta umukunzi we Kajala Masanja Fridah bari bamaze iminsi ibarirwa ku ntoki basubiranye nyuma y’ uko bari baratandukanye.

Ibi ni ibirori bari babanje guteguza abafana babo bavuga ko biribwitabiwe n’ abo mu muryango wabo gusa avuga ko abafana be bari bubikurikirane uko byagenze ku mbuga zitandukanye ariko yari yirinze kuvuga ibyibicyiro iki kirori yateguye ariko benshi bahamya ko ari ukwambika impeta umukunzi we Kajala.

Mu mashusho yagiye acicikana ku rubuga rwa instagram akaba agaragaza uko byari byifashe ubwo Harmonize yasabaga uyu mukobwa ko yazamubera urubavurwe undi na we abyemera atazuyaje.

Uyu muhanzi wo muri Tanzania hari hamaze igihe gito atandukanye n’ uyu mukunzi we yatereye ivi gusa nyuma nibwo yaje kumugarukira amusaba imbabazi aho yashize icyapa gisaba imbabazi uyu mukobwa yishyura akayabo k’ amafaranga avuga ko azatuza ari uko amubabariye.

Sibyo gusa uyu muhanzi yakoze kuko yanamuguriye imodoka ebyeri zihagarariye akayabo mu rwego rwo kumwereka ko akimukunda ko amusaba kongera kumubera umukunzi we ndetse byarangiye Kajala amwemereye ndetse kuri ubu yamwemeye ko azamubera mama w’ abana be.

Gusa byari byatangiye guca amarenga ku wa Gatatu tariki ya 22 Kamena 2022 , nibwo uyu muhanzi yari yasimbukiye kuri instagrama maze ashyira hanze ifoto yabo batambaye igice cyose cyo hejuru maze benshi bacika ururondogoro bamwe bavuga ko biriya uyu muhanzi yakoze bitari bikwiriye.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga