Ibibazo by’umutekano byo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byatumye ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo birebana ay’ingwe, kubera iki gihugu gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 umaze iminsi warubuye imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC ndetse ukanafata umugi wa Bunagana. Umuyobozi ukomeye ku rwego rw’ishyaka akanaba n’umunyapolitiki ukomeye muri DR Congo Martin Fayulu, yagaragaye mu myigaragambyo i Kinshasa yo kwamagana u Rwanda
Kuri ubu noneho n’abatavugarumwe na Perezida uriho muri DR Congo Felix Tchisekedi, bishyize hamwe nawe ngo bashyigikire igisirikare cya DR Congo FARDC maze barwanye u Rwanda. Abakongomani mu ngeri zitandukanye bishyizemo u Rwanda ko ari rwo rubateza umutekano mucye mu burasirazuba bw’igihugu cyabo rugashyigikira umutwe wa M23, ariko u Rwanda rwo ruhakana ibyo birego ndetse na M23 ihakana ko nta mikoranire ifitanye n’u Rwanda.
Abanyepolitiki batandukanye muri Congo baba abavugarumwe na Perezida uriho Felix Tchisekedi yewe n’abatavugarumwe nawe, ubu bishyize hamwe mu kwamagana u Rwanda bashinja kubateza umutekano mucye. Martin Fayulu wo mu ishyaka Engagement pour la Citoyenneté et le Development (ECIDE), yagaragaye mu myigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena 2022. Ni imyigaragambyo bakoze bita iy’amahoro mu murwa mukuru Kinshasa yo gushyigikira ingabo z’igihugu cyabo FARDC.
Martin Fayulu usanzwe utavuga rumwe na Tchisekedi avuga ko adashyigikiye iyoherezwa muri Congo ry’ingabo za EAC nk’uko biheruka gufatwaho umwanzuro n’inama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa East African community yabereye muri Kenya mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Mu gutera ingabo mu bitugu igisirikare cya DR Congo FARDC, Martin Fayulu w’ishyaka ECIDE ati ” Urubyiruko rwaje gushyigikira ingabo za Congo, nanjye rero naje ngo nifatanye nabo, nshyigikire igisirikare cya Congo FARDC kirwana ku busugire bw’igihugu cyacu. N’umutima wanjye nifatanyije n’urubyiruko”.