Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mata, mu Karere ka Nyaruguru, barinubira inzego zibanze bashyira mu majwi kudakemura ibibazo byabo uko bikwiye.
Aba baturage bavuga ko iyo bagejeje ibibazo byabo kuri izo nzego, kenshi ntacyo zibamarira, bikabasaba kugera ku nzego zo hejuru kugira ngo bishakirwe umuti.
Umwe mu baturage baganiriye na KGLNEWS yagize ati “Nibwe icyangombwa, umugabo w’umuturanyi akijyana kuri banki, icyo cyangwa kiguririzwaho. Uzana ikibazo ntibagikemure nk’uko bimeze kandi ari zo nshingano zabo. Nageze aho ndanaceceka rwose.”
Undi nawe yagize ati “Duhera hasi mu mudugudu tugera mu kagari, tuburana na Ancila Mukankaka tukamutsinda, akatugura. Kugira ngo ntabona icyangombwa cy’ubutaka bakabihindura ngo ni Leta, kandi iyo myaka myinshi yose nta Leta yigeze ibamo. Mu nzego z’ibanze byaranze, turiyambaza ubuyobozi ntibubikemure.”
Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego zibanze bakwiye kwikosora kuko batita ku bibazo by’abaturage uko bikwiye.
Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa, Abas Mukama, avuga ko imikorere mibi y’izi nzego ari yo ntandaro y’ibibazo byinshi uru rwego rwakira.
Ati “Hari inzego zidakora akazi kazo, zikanatinza gukemura ibibazo by’abaturage bikaba byinshi, bakarakara, kandi ntitugomba kubarakaza. Hari ibintu by’uburangare byinshi twasanze bihari, ibibazo bimaze imyaka myinshi bitarakemuka, twakemuye turi hano.”
Yakomeje agira ati: “Bariya ni abakozi ba Leta bahembwa amafaranga ava mu misoro y’abaturage. Niba wicaye ukumva ko ikibazo cy’umuturage kitari mu mutima wawe, ntabwo uba ukorera igihugu. Perezida wa Repubulika avuga ko umuturage agomba kuba ku isonga, kandi ni byo tugomba gushyira mu bikorwa. Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze utabikora, uwo ntituri kumwe na we.”
Nubwo hari abavuga ko ibibazo byabo byananiranye mu nzego zibanze, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Byukusenge Assumpta, avuga ko atabibona nk’ibyananiranye, ahubwo ari uburenganzira bw’abaturage bwo kugana urwego rwose bumva rwabakemurira ibibazo.
Ati “Si uko ibibazo biba byananiranye, ahubwo ni ukubera ko abaturage bacu bafite ubwisanzure bwo kubaza ikibazo urwego rwose yumva rwamuha ubutabera. N’iyo yagira ikibazo agahitamo kugishyira ku rwego rwo hejuru atabanje kunyura ku rwego rurubanziriza, nta muturage usubizwayo.”
Akomeza agira ati ” Ku bwacu rero, gufatanya na bo, kwegera abaturage mu gukemura ibibazo, biduha ishusho nziza y’uko umuturage w’u Rwanda afite agaciro mu guhabwa ubutabera ndetse n’ubwisanzure mu kubaza ibibazo bye.”
Mu rwego rw’icyumweru cyahariwe gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, Urwego rw’Umuvunyi ruri kuzenguruka mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyaruguru rwakira ibibazo by’abaturage, ibishobora gukemurwa ako kanya bigasubizwa, mu gihe ibindi bihabwa umurongo w’uburyo byazakemurwa.