Nyaruguru/Kibeho: Hagiye kongerwa Hoteli

Mu Karere ka Nyaruguru,  ubwo hasozwaga icyumweru cy’umujyanama n’umufatanyabikorwa,  cyahawe insanganyamatsiko igira iti”Ubufatanye budasobanya, inkingi y’iterambere rirambye,”ubuyobozi bw’Aka  Karere bwatangaje ko hagiye kubakwa amahoteli i Kibeho, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amacumbi make.

Muri iki cyumweru, abagize inama njyanama y’Akarere basuye imirenge itandukanye, harebwaga uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, n’ibimaze kugerwaho mu kwesa imihigo, hanozwa ibitaragerwaho.

Ubuyobozi bw’aka karere, bwatangaje ko hari ibigo bimaze kugirana ibiganiro, bigiye kubaka amahoteli i Kibeho, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amacumbi make.

Byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 21 Kamena  2024, aho Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko iki kibazo cy’ibura ry’amacumbi i Nyaruguru, bafatanyije n’abafatanyabikorwa b’akarere bari kugishakira umuti.

Yagize ati”  Imishinga ihari uyu munsi, hari abafatanyabikorwa bagaragaje inyota yo kongera Amahoteli, kuko umubare uhari uyu munsi ni mutoya, hakaba rero hakenewe andi, hari abatangiye kubaka kandi hari n’abandi bafite iyo mishinga ariko bataratangira”.

Nubwo bimeze bityo ariko, i Kibeho ari naho hafatwa nk’umujyi wa Nyaruguru, haboneka amacumbi  arindwi (7), ibyumba bimeze neza ni 216, mu gihe abasura aka karere bagera kuri miliyoni buri mwaka.

Nyaruguru ni akarere gasurwa n’abantu benshi buri mwaka kubera ubukerarugendo bushingiye ku mabonekerwa yahabereye, no ku buhinzi bw’icyayi.

Abasura aka karere biyongera cyane tariki ya 15 Kanama hazirikanwa ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya, no ku wa 28 Ugushyingo hazirikanwa amabonekerwa yabereye i Kibeho, aho usanga hari abantu babarirwa mu bihumbi 50.

Tariki ya 28 Ugushyingo 1981 ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho, nyuma y’umwaka umwe,  uwitwa Mukamazimpaka Anathalie nawe yarabonekewe, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire na bo bigaga kuri iryo shuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu.
Abayobozi ba Karere ka Nyaruguru baganira  n’abanyamakuru.

I Kibeho hahora urujya n’uruza rw’abantu benshi

Related posts

Ngororero: Dr Frank Habineza yiyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Repubulika arindiwe umutekano cyane anizeza abaturage ikintu gikomeye.

“Buri wese afite ubwenge ariko ntabwo afite ubumenyi”_ Nyakubahwa Kagame yimirije imbere guha Abanyarwanda ubumenyi bugeretse ku bwenge karemano

“Enyanya enyanya, Tukusima bwenene!”_ Perezida Kagame yigiye ururimi rushya i Rusizi