Ubudasa i Rubavu mu bikorwa byo kwiyamamaza by’ abakandida ba FPR Inkotanyi( Amafoto)

 

 

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yarakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu, ahateraniye ibihumbi by’Abanyamuryango baturutse mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburengerazuba.

Baje kumva imigabo n’imigambi y’uyu Muryango ndetse n’ibyo uteganya kugeza ku Banyarwanda mu myaka itanu iri imbere nibatora Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Kuri iki Cyumweru kandi Umuryango FPR Inkotanyi uratangiza ibikorwa byo kwamamaza abakandida ku mwanya w’Ubudepite.

Ni abakandida 80 barimo abo muri FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki bafatanyije irimo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR.

Abahagarariye imitwe ya Politiki ifatanyije na FPR Inkotanyi kwamamaza Umukandida Paul Kagame ndetse n’indi mitwe ifatanya n’uyu Muryango mu kwamamaza Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abo ku mwanya w’Ubudepite, bageze mu Rugerero kuri Site ya Gisa.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro