Rutahizamu akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yakuyeho agahigo k’Umunya-Repubulika ya Tchèque, Poborsky ko gutanga imipira myinshi yabyaye ibitego nyuma yo kuzuza imipira 8.
Yabikoreye mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda rya Gatandatu [F] mu mikino ya nyuma y’Igikombe gihuza Amakipe y’Ibihugu by’i Burayi, EURO 2024 gikomeje kubera mu gihugu cy’u Budage kugera taliki 14 Nyakanga 2024.
Muri uyu mukino Portugal yatsindiyemo Ikipe y’Igihugu ya Türkiye ibitego 3-0, bituma ihita inerekeza muri ⅛ cy’irangiza. Cristiano Ronaldo wenyine imbere y’izamu yahisemo guha Bruno Fernandes umupira maze ahita yandika igitego cya gatatu.
Uyu mupira Cristiano Ronaldo yari atanze usobanuye ko yujuje umupira wa 8 wabyaye ibitego aho ayinganya n’Umunya-Repubulika ya Tchèque, Poborsky 8 na we watanze iyi mipira 8.
Abandi bayingayinga aka gahigo ni abakinnyi batangatu bose batanze imipira itanu [5] aribo Umunya-Espagne, Cesc Fabregas; Umudage, Schweinsteiger, Umuholandi, Arjen Robben; Umunya-Portugal, Luis Figo; Umubiligi, Eden Hazard; Umwongereza, David Beckham.
Ikipe y’Igihugu ya Portugal yahise ikatisha itike ya ⅛ cy’irangiza muri EURO 2024, nyuma yo kuzuza amanota atandatu kuri atandatu mu gihe habura umukino umwe ngo iyo mu matsinda irangire.
Nyuma y’imikino ibiri, Portugal iyoboye Itsinda rya Gatandatu [F] n’itike ya ⅛, Türkiye iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 3, mu gihe Repubulika ya Tchèque yanganyije na Georgia zinganya inota 1 icyakora Georgia ikaza inyuma n’umwenda w’ibitego bibiri [2].