Nyarugenge habereye amarorerwa akomeye umusekirite yarwanye n’ umurwaza habura gica bapfa impamvu ibabaje

 

Mu mashusho yagiye hanze, yagaragaje Umusekirite n’ umurwaza baterana ibipfunsi mu bitaro bya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ,nyuma yuko umurwaza yashakaga kujya mu bitaro ku ngufu kureba umugore we wari wabyaye abazwe.

Aya mahano yabaye kuri iki Cyumweru ,tariki ya 12 Ugushyingo 2023.

Amakuru avuga ko uyu murwaza avuga ko hari hashize amasaha ane , umugore we ntacyo arashyira mu nda.l,Abandi barwaza nabo bari babujijwe kwinjira baranenge serivizi z’ibi bitaro kuko abasekirite babaka ruswa ngo binjire utayitanze agahezwa hanze.Umunyamakru warimo atara iyi nkuru yahutajwe , anafatirwa mu gihe kingana n’isaha .

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyarugenge burahakana ibyo gutanga serivisi mbi ariko bugiye gukurikirana imirwano yabereye muri ibi bitaro.Iyi n’indi nkuru mbi ivuzwe kuri ibi bitaro nyuma y’aho mu minsi ishize hari abagore bashinje abaganga b’ibi bitaro kubabaga nabi bikabaviramo kurwara.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro