Nyanza:Abaturage bahangayikishijwe n’umusore urimo  gufata ku ngufu ihene zabo.

Mu mirenge ya Busasamana na Rwabicuma yo mu Karere ka Nyanza hari abaturage bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’umusore ukomeje gukora ibya mfura mbi asambanya ihene zabo.

Inkuru mu mashusho

Ubusanzwe gusambanya amatungo impuguke mu buzima zivuga ko ari uburwayi bwo mu mutwe gusa zinatangaza ko iyo ubu burwayi bukurikiranywe bukitabwaho buvugwa bugakira.

Bamwe mu baturage twaganiriye nabo barimo uwitwa Beranie yagize ati “Narazamutse mvuye ku muturanyi nsanga ihene yayifashe yambuye ikabutura ari kuyisambanya mbibonye niko kumubwira inshuro eshatu nti mvira kw’ihene ayivaho ahita agenda nanjye ndayizitura bucyeye mbona yazanye amaraso nyiragira igihe gito mpita mfata umwanzuro wo kuyigurisha”.

Undi witwa Ndagijimana Damien usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto nawe avuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru nawe hari ibyo yabonye kuri uriya musore.

Ati “Navanye umugenzi aho narimujyanye nje mbona ababyeyi n’abakobwa barampagarika mbona umusore wirukanse ngirango aranabambuye bahita bambwira ko yasambanyaga ihene nanjye bayinyeretse mbona ku nda y’amaganga hariho amaraso kandi bose banambwiye ko ibyo bintu basanzwe babizi ko abikora”.

Undi muturage wemeza ko yahurujwe abwiwe ko yasambanyirijwe ihene ye avuga ko yagiye gutanga ikirego ku muyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu nawe akamwohereza kwa mutwarasibo gusa abaturage bamubwira ko uko gusambanya amahene uwo musore abizwiho niko gufata icyemezo abivamo ubu yoroye ihene ngo nigira ikibazo azayijyana kw’isoko ayigurishe.

Abaturage kandi bakomeza bavuga ko icyaba gitera uwo musore imitekerereze ituma agera naho asambanya ihene zitandukanye biterwa nuko anywa ibiyobyabwenge by’umwihariko ikizwi nk’Urumogi.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru twifuje kuvugisha uyu musore ukurikiranyweho iki cyaha gusa ntibyadukundiye ko tumubona ngo twumve icyo abivugaho.

Related posts

Perezida Kagame yavuze ku rubyiruko rujya ku mbuga nkoranyambaga rukambara ubusa

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza