Harmonize yavuye kunzoga kubera impamvu ikomeye.

Buri muntu wese abaye akorera kuntego isi yaba nka Paradizo kuko twajya tubona ibikorwa bitangahe byamuntu, nyamara abantu bakorera kuntego nibake ninayo mpamvu abazi igisobanuro cy’ubuzima ari bake.

Umuhanzi Ukomeye cyane wo mugihugu cya Tanzania Harmonize yatangiye umushinga ukomeye cyane maze yiyemeza kuva kunzoga kugirango zitazabangamira ibikorwa bye.

Uyu muhanzi Harmonize yerekanye umushinga yatangiye wo kubakira inzu umubyeyi we nk’impano yuko yamureze neza agakura nawe akaba yaratangiye kwishakira amafaranga.

Iyi nzu Harmonize yatangiye kubakira umubyeyi we iherereye mucyaro akomokamo ahitwa Mtwara mugihugu cya Tanzania.

Ubwo uyu muhanzi yerekanaga aho ibikorwa byo kubaka iyi nzu bigeze, yabwiye abamukurikirana ko yahisemo kuba aretse inzoga akabanza akuzuza inzu ya Nyina umubyara.

Mubutumwa bwe Harmonize yagize ati“Uyu munsi ntabwo nasinze, nakoze ibintu by’ibanze, ndashimira mama Konde, sinzongera kunywa kugeza ndangije inzu yawe !!”

Uyu muhanzi yakomeje agira ati ” Iby’iy’isi nibyinshi abari ku isi basenga Imana haribyo Imana ibaha, Ndanezerewe ku bwa Mama konde, ntabwo nasinze sinzongera gusinda

Ibi Harmonize abitangaje nyuma yamakuru yagiye kanze avugako uyu musore akunda agacupa ndetse akaba asinda cyane

Harmonize uri mumunyenga w’urukundo n’umukobwa w’icyizungerezi wa hano mu Rwanda Yolo The Queen yakunze kugaragaza ko ashaka kubaka mu Rwanda nyuma yo kuhabona abakobwa beza barimo na Yolo The Queen yihebeye anaherutse guha Imodoka nk’impano, bikaba bivugwa ko Uyu muhanzi nasoza inzu y’umubyeyi we azahita aza kubaka mu Rwanda.

Related posts

Yago mu marira menshi channe ye ihinduriwe izina avuze amagambo akakaye

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze