Nyanza: Yajyanye na Nyirabukwe mu Kabari barizihirwa, biza kurangira amufashe ku ngufu

 

 

Mu Karere ka Nyanza , mu Murenge wa Rwabicuma haravugwa inkuru y’ umugabo watawe muri yombi akekwaho gufata Nyirabukwe ku ngufu ubwo bari bavuye mu Kabari.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2025, uyu mugabo witwa Karekezi Olivier uri mu kigero cy’ imyaka 30 y’ amavuko.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke avuga ko uyu mugabo wakoze aya mahano ari uwo mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Gacu mu Murenge wa Rwabicuma muri kano Karere.

 

Amakuru avuga ko uyu mugabo yajyanye na Nyirabukwe uri mu kigero cy’ imyaka 50 y’ amavuko mu Kabari ku wa Gatanu tariki 30 Mutarama 2025 baranywa barizihirwa , ngo igihe cyo gutaha cyagera bikekwa ko yakubise Nyirabukwe ndetse uwo mukecuru avuga ko yamusambanyije ku ngufu.

Abaturage babonye uwo mukecuru batangaje ko yabyimbye mu maso ariko umukwe we agahakana ibyo kumukubita ndetse no kumusambanya.

Manirafasha Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Gacu, yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kwabyo.

Kuri ubu uwasambanyijwe ari uwo mukecuru yagiye ku bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’ abaganga naho Umukwe we akaba yajyanwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

 

Related posts

Bakundaga kuza kumusura akabereka Filimi z’ urukozasoni! Gasabo uko umusore yasambanyije abana 6

Ese byari bikwiye ko Tshisekedi azamura mu ntera Brig Gen Soma Kakule ?

Ngoma: Babanaga mu nzu bonyine yisanga yasambanyije umwana we birangira amuteye inda iza no kuvamo