Nyanza: Umusore w’imyaka 18 yatawe muri yombi nyuma gusambanya umwana w’imyaka 8

Byabereye mu karere ka Nyanza, Umurenga wa Kibilizi aho uwitwa Nshimiyimana w’imyaka 18 yatawe muri yombi na Rib akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 8 nyuma y’uko uwo mwana ahishuriye mwarimu uko byagenze. 

Ntazinda Erasme, umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko uwo musore ubu yatawe muri yombi. Ati“Umusore witwa NSHIMIYIMANA w’imyaka 18 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho ko yasambanyije umwana w’imyaka 8 y’amavuko.” Umuseke wamenye amakuru ko NSHIMIYIMANA  yafashwe ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Kibirizi kugira ngo akurikiranwe.

Umwana bikekwa ko we yaba yasambanyijwe nk’uko yabihishuriye umwarimu we uko byagenze nyuma yo kumubona agaenda acumbagira, we yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyanza kugirango asuzumwe. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza busaba ababyeyi kwita ku bana babo umunsi ku wundi kandi bakaganira, ubuyobozi kandi busaba abantu kwirinda gukora ibyaha kuko bigira ingaruka kuwakorewe icyaha ndetse n’uwagikoze zirimo no kuba bafungwa.

 

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]