Nyuma ya Moussa Camara, undi mukinnyi w’igihangange muri Rayon Sports yatangiye kurebana ay’ingwe n’umutoza Haringingo Francis Christian

Ikipe ya Rayon Sports yitegura gucakirana na AS Kigali, abakinnyi babiri ba Rayon Sports bashobora kutazumvikana kubera amahitamo Haringingo Francis azaba yakoze.

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 werurwe 2023, ikipe ya AS Kigali isanzwe yakirira ku kibuga cyo mu karere ka Bugesera, izakira ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona sezo 2022/2023.

Amakipe yose amaze icyumweru cyose akora imyitozo ikomeye ubona ko yakaniye uyu mukino ndetse no mu byo abakinnyi n’abatoza bagenda batangaza wumva ko ikipe zose zishaka intsinzi mu buryo bwose. Ikipe ya Rayon Sports yifuza kuguma ku gikombe yakaniye cyane uyu mukino cyane ko yanze gukina umukino w’igikombe cy’amahoro kubera uku kwitegura uyu mukino kugirango bazabashe kubona instinzi.

Mu myitozo iyi kipe imaze iminsi ikora hari amakuru avuga ko Haringingo Francis ashobora kwatakisha Moussa Camara nyuma yaho uwo yari asanzwe akoresha, Moussa Essenu we aheruka guhabwa ikarita itukura mu mukino baheruka gutsindamo ikipe ya Etincelles FC ibitego 2-0.

Iki kintu benshi bakomeje kwemeza ko gishobora gutuma Paul Were arakarira cyane uyu mutoza ndetse n’uyu mukinnyi kubera ko amaze iminsi ajyanwa mu banyamahanga iyi kipe iba yemerewe ariko kuri iyi nshuro ashobora gusigara hatagize igihinduka cyane ko akina aciye ku ruhande kandi iyi kipe ikeneye rutahizamu ukina nka nimero 9.

Kutumvikana mu bakinnyi bitewe n’amahitamo umutoza aba yakoze ni ikintu gikunze kubaho cyane kubera usanga umukinnyi we aba yumva ko yatanze byose mu myitozo ikipe yose iba imaze iminsi ikora ariko kubera umutoza we aba abona ibyo amushakaho ntabwo yabibona bigatuma amusiga agatwara uwundi bigatuma yakemeza ko hari ukundi byagenze kugirango asigwe.

Ikipe ya Rayon Sports gutsinda ikipe ya AS Kigali bizaba biyihaye gukomeza guhatanira igikombe cya Shampiyona mu gihe ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Marine FC. Rayon Sports kugeza ubu ifite amanota 45 irushwa inota rimwe na APR FC ifite amanota 48.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda