Nyanza: RIB yataye muri yombi umugabo   ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi wari umaze   imyaka 23 aba mu mwobo

RIB yataye muri yombi Ntarindwa Emmanuel ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo yacukuye mu nzu iherereye mu Karere ka Nyanza.  Yafatanywe na Eugénie Mukamana wari umucumbikiye.

Ntarindwa Emmanuel yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, ndetse afatanwa na Mukamana Eugenie wari umucumbikiye mu nzu ye ndetse babana nk’umugore n’umugabo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry , yemeje aya makuru, avuga ko Ntarindwa Emmanuel “Yafatiwe i Nyanza aho yari amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo ucukuye mu nzu ku itariki 16 z’ukwa gatanu, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.”

Dr Murangira avuga ko uyu mugabo yafatanywe n’uyu Mukamana Eugenie we ukurikiranyweho kumubera icyitso “kuko ni we wamuhishe.”

Ntarindwa yari yarahamijwe gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yayikoreye mu yahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu habaye mu Karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko uyu Ntarindwa amaze gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaza kugaruka mu Rwanda muri 2001 ari na bwo yajyaga kwihisha kwa Mukamana Eugenie yafatiwe.

Dr Murangira avuga ko uyu wamucumbikiye bari baturanye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko bari baziranye mbere y’uko ahunga.

Ati Kuva rero icyo gihe, yabaye muri iyo nzu adasohoka. Bari barabanje gucukura umwobo inyuma y’inzu aho yihishaga ariko ngo baza kugira amakenga ko bazababona, hanyuma bigira inama yo gucukura umwobo mu nzu, bawubakaho urutara ari nk’uburiri.”

Ntarindwa yabanaga n’uyu Mukamana nk’umugore n’umugabo, ndetse ko bari barabyaranye umwana umwe.

Dr Murangira avuga koi fatwa rya Ntarindwa, ryagezweho mu bikorwa bya RIB isanzwe ikora by’iperereza, ndetse no guhabwa amakuru n’abaturage, aboneraho kubashimira kuba baranze guhishira icyaha n’abanyabyaha.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.