RIP Mvuyekure! Ukuri ku cyihishe inyuma y’ urupfu rw’ uwari umunyamabanga mukuru wa  Kiyovu Sports wari umunyamafaranga

Mvuyekure François benshi bakunze kwita Kaburimbo wayoboye Kiyovu Sports akaba yari umwe mu bayobozi b’icyubahiro ba yo, yitabye Imana azize uburwayi, Kuri uyu Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024 ni bwo iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye ko uyu mugabo wayoboye Kiyovu Sports yitabye Imana.

Amakuru avuga ko Mvuyekure yari amaze iminsi arwaye ariko akaba yaguye iwe mu rugo nyuma yo kuva kwa muganga akaba yari arwariye mu rugo.

Uyu mugabo aheruka ku buyobozi bwa Kiyovu Sports muri 2020 ubwo yasimburwaga na Mvukiyehe Juvenal.Mvuyekure François wari umaze gukura atagifite imbaraga zo kuyobora ikipe, yagizwe umuyobozi w’icyubahiro.

Uretse kuba yarayoboye Kiyovu Sports, yagiye anayiba hafi mu buryo bw’amikoro ndetse bivugwa ko iyi kipe y’Urucaca yayigurije amafaranga menshi cyane.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda