Nyamasheke: Uwigaga muri Kibogora Polytechnic yapfuye bitunguranye ibikomeje kubabaza abagiye batandukanye.

 

Ni inkuru ibabaje ikomeje gushengura imitima ya benshi hirya no hino mu gihugu cy’ u Rwanda ni nyuma yaho umwana w’ umunyeshuri witwa Imanirahari Joseph w’imyaka 24, wigaga mu wa mbere w’ishami ry’uburezi muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic, yarohamye mu Kivu ahita abura ubuzima.

Iyi nkuru y’inshamugongo yabaye mu ma saa Cyenda z’igicamunsi zo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Ukwakira 2024.

Amakuru twahawe n’umuyobozi w’iyi kaminuza, Dr Mukamusoni Mahuku Dariya, avuga ko uyu musore yatemberanye na mugenzi we, batembera banyura ku kiyaga cya Kivu.Ati: “Yego. Yarohamye mu Kivu arapfa, n’ubu ntaravamo. Bageze ku kiyaga cya Kivu na mugenzi we, amubwira ko ataharenga atoze, ko nubwo ari uwo mu Karere ka Musanze, iyo yajyaga Rubavu yajyaga agerageza koga, ko nubwo agiye kugerageza.”

Uyu muyobozi yihanganishije umuryango wabuze uwawo, avuga ko ubusanzwe iyo abanyeshuri bashya baje, bahurizwa hamwe n’ubuyobozi bakaganirizwa, bakabwirwa ibyemewe n’ibitemewe.

Mu bitemewe no kujya mu kiyaga cya Kivu utazi koga, utanambaye umwambaro wabugenewe kizira kikaziririzwa, ariko nyine urubyiruko kuko akenshi ruba rwumva rushaka kujya mu Kivu koga, ni uko byagenze bararenga bajyayo, uriya ashaka koga bimugendekera kuriya.Yasabye abanyeshuri bahiga n’abazaza kwirinda kujya mu kiyaga cya Kivu koga batabizi cyangwa batambaye umwambaro wabugenewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yemeje aya makuru asaba abanyeshuri n’abaturage muri rusange kwirinda kujya koga mu kiyaga cya Kivu batabizi, batanambaye umwambaro wabugenewe.Ati: “Bagomba kwirinda kujya ku Kivu batazi koga, baba banabizi ntibabure kujyana umwambaro wabugenewe.”

 

Bensi bagiye batandukanye bakomeje gushengurwa n’ urupfu rw’ anyakwigendera.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda